Police FC yahagaritse umuvuduko wa Rayon Sports

Nyuma yo gutsinda Rayon Sports kuri penaliti 4-2 mu mukino wa 1/2, Police FC yakatishije itike yo kuzakina Imikino wa nyuma wa Super Coupe 2026.

Imikino ya 1/2 y’iri rushanwa, yabaye kuwa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026 Saa Cyenda z’amanywa na Saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’Umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.

Police FC yari ifite abakinnyi benshi bashya mu gihe Rayon Sports nayo yari yakoze impinduka mu bo isanzwe ibanzamo.

Haringingo Francis utoza Murera, yari yicaje Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ wari wasimbuwe na Uwukumukiza Obeid na Iradukunda Elie Tatou wari wasimbuwe na Tony Kitoga.

Ikipe y’Abashinzwe Umutekano, yatangiye ikoresha imbaraga nyinshi ishaka igitego ariko abugarira ba Murera bakomeza kuba beza.

Nyuma yo gusoza igice cya mbere ari 0-0, Haringingo yahise akuramo Kitoga wasimbuwe na Tatou wasabwaga gukina yegereye Junior Kameni wakinaga nka rutahizamu.

Uko iminota yicumaga, ni ko Police FC yarushagaho kuzamura icyizere cyo gutsinda umukino.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 78, Haringingo yakoze izindi mpinduka azana Tambwe na Christian na Muhoza Daniel, basimbuye Atisso, Djingarey na Djiguiba.

Iminota 90 yaje kurangira amakipe yombi anganya 0-0 maze hitabazwa za penaliti.

Junior Kameni na Nshuti Didier ba Rayon Sports, ni bo bahushije mu gihe Manishimwe Djabel wa Police FC, ari we wayihushije, umukino urangira ikipe y’Abashinzwe umutekano igeze ku mukino wa nyuma ku ntsinzi ya penaliti 4-2.

Indi kipe yageze ku mukino wa nyuma, ni Kiyovu Sports yatsinze Mukura VS igitego 1-0 cya penaliti yatsinzwe na Mugisha Didier.

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma, uzakinwa ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026 Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Police FC yageze ku mukino wa nyuma wa Super Coupe 2026
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Police FC
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium
Urucaca narwo rwageze ku mukino wa nyuma wa Super Coupe 2026

UMUSEKE.RW

Share This Article