Perezida Kagame na Tshisekedi bahamagawe kuri telefoni

Perezida wa Turikiya yahamagaye Kagame na Tshisekedi

Perezida wa Turikiya, Tayyip Erdoğan, kuwa kane tariki ya 27 Kanama 2026,yavuganye kuri Telefoni n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’umutekano w’Akarere.

Ikinyamakuru Daily Sabah gisubiramo ibiro bishinzwe itangazamakuru muri Turikiya kivuga ko baganiriye umubano n’ubufatanye bw’ibihugu ndetse no kureba imbaraga zashyirwa mu guharanira amahoro mu karere.

Avugana na Perezida Felix Tshisekedi, Perezida Erdoğan, yavuze ko “Turikiya yifuza gukomeza gutera intambwe mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko mu ishoramari,ubucuruzi ,ingabo n’umutekano.”

Perezida Erdoğan yagaragaje ko ashyigikiye ibiganiro biganisha ku mahoro arambye ndetse n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Erdoğan yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we mu kubaka umwuka mwiza hagamijwe ko amasezerano y’amahoro agerwaho kandi ikibazo cy’umutekano mucye kikabonerwa igisubizo.

Avugana na Perezida w’u Rwanda,Paul Kagame, Erdoğan yongeye gushima ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi  mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari,avuga ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana mu bikorwa bitandukanye by’umwihariko ibirebana n’inganda za gisirikare.

Abayobozi bombi banaganiriye ku kibazo cy’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDCongo ndetse n’iterambere ry’Akarere.

Perezida Erdoğan ashima imbaraga zashyizwemo ngo ibihugu by’u Rwanda na Congo bibashe kumvikana no guhosha uwo mwuka mubi.

Yongeraho ko Turikiya izakomeza gushyigikira amahoro mu Karere n’ahandi, hagamijwe gushaka igisubizo kirambye.

Ibihugu by’u Rwanda na Congo mu Kuboza umwaka ushize, byashyize umukono ku masezerano y’amahoro hagamijwe gushaka igisubizo kirambye cy’amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Guverinoma ya Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa . U Rwanda narwo rushinja iki gihugu gufasha inyeshyamba za FDLR zirimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, gushaka guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Amasezerano impande zombi zagiranye ajyana n’ayo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bikozwe n’ingabo za RDC, byamara gukorwa u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi. Harimo kandi ingingo yo gucyura impunzi.

Gusa kuva yashyirwaho umukono, RDCongo ntigaragaza ubushake bwo gusenya umutwe wa FDLR ahubwo u Rwanda rukavuga ko igikomeje guha intwaro uyu mutwe no kuwinjiza mu gisirikare.

Umubano w’u Rwanda na Turikiya wateye imbere byihuse kuva ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade i Ankara mu 2013. Mu mwaka wakurikiyeho, iki gihugu na cyo cyafunguye Ambasade i Kigali.

Mu rwego rwo gushimangira uyu mubano, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turikiya, Mevlüt Çavuşoğlu, yasuye u Rwanda muri Gicurasi 2016, hasinywa amasezerano atatu y’ubufatanye hagati ya Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga, mu burezi no korohereza abinjira muri ibi bihugu.

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Turikiya zifitanye amasezerano y’ubufatanye 18, arimo ayo guteza imbere umuco, ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Amwe muri aya masezerano yashyizweho umukono muri Mutarama 2023, ubwo Minisitiri Mevlüt Çavuşoğlu yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.

U Rwanda na Turukiya kandi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’itangazamakuru.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubushuti

UMUSEKE.RW

Share This Article