Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasuye ibikorwa remezo n’imishinga itandukanye y’iterambere mu Mujyi wa Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda.
Gen Muhoozi yageze mu Rwanda ku wa 25 Nyakanga 2026, yakirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Nyuma y’aho, yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame byagarutse ku bufatanye hagati y’u Rwanda na Uganda, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano, amahoro n’ituze mu karere.
Nyuma y’ibyo biganiro, amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Perezida Kagame na Gen Muhoozi bakinana umukino wa basketball.
Gen Muhoozi kandi yasuye ibikorwa byo kwagura Ibitaro bya King Faisal Hospital, umushinga uzatuma ubushobozi bwabyo bwikuba kabiri, aho umubare w’ibitanda uzava kuri 200 ukagera kuri 400.
Umushinga wo kwagura ibi bitaro unateganya kubaka ishami ryita ku ndembe (ICU), ibyumba bya “VVIP” ndetse n’ahagenewe kugwa no guhagurukira kajugujugu (helipad).
Yananasuye Nyandungu Eco Park na Parklane Estate, aho Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yamusobanuriye imishinga iri gushyirwa mu bikorwa hagamijwe guteza imbere imiturire n’iterambere rirambye ry’Umujyi wa Kigali.

Gen Muhoozi yanagiranye ibiganiro na Claire Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, byibanze ku guteza imbere umukino wa basketball muri Uganda.
Ibyo biganiro byakurikiye ibyabereye muri Uganda muri Werurwe uyu mwaka, aho impande zombi zaganiriye ku mushinga wa Junior NBA League uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi na Siporo ya Uganda.
Uyu mushinga ugamije gufasha urubyiruko kwiga umukino wa basketball no kwimakaza indangagaciro zirimo gukorera hamwe, imyitwarire myiza, ubuyobozi n’umurava.
Gen Muhoozi akunze kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko yishimira u Rwanda n’umubano afitanye na Perezida Kagame, aho rimwe na rimwe amwita “Uncle” (Nyirarume).
Uru ruzinduko rubaye mu gihe u Rwanda na Uganda bikomeje gushimangira umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.




NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
