Navuga ko ari icyorezo mu bindi- Minisitiri w’Ubuzima ku nzoga ziri kwica abantu

Hirya no hino mu Gihugu, inzego z'umutekano zigenda zitahura ahegerwa inzoga

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge gikomeje gufata intera ikomeye, ku buryo yavuze ko “ari icyorezo mu bindi”, kuko kugeza muri Kamena 2026 zari zimaze kwica abantu 44.

Dr. Nsanzimana yabitangaje ku wa 8 Nyakanga 2026, mu makuru ya Televiziyo y’u Rwanda.

Yavuze ko inzoga zitujuje ubuziranenge ari ikibazo gikomeye cyane, ndetse ko ari icyorezo mu bindi.

Ati “Kuva mu kwezi kwa Mbere kugeza muri uku kwa Gatandatu dusoje n’intangiriro z’ukwa Karindwi, tumaze gupfusha abantu 44. Abo bose bishwe n’izi nzoga z’inkorano, bagiye ari bazima, baranywa hanyuma, bukeye bajya kwa muganga bameze nabi, bamwe bahasiga ubuzima, abandi barahuma, abandi bararwaye, abandi ziragenda zibica buhoro buhoro.”

Dr. Nsanzimana yavuze ko iki kibazo gikomeye gikwiye guhagurukirwa n’Abanyarwanda bose, cyane ko uko abantu bagenda banywa izi nzoga ari na ko zigenda zibagira imbata.

Yagaragaje kandi ko igiteye inkeke ari ibikoresho n’ibinyabutabire bikoreshwa mu kuzikora, aho usanga harimo n’ibifatwa nk’uburozi.

Ati “Bavanga ibintu bibi cyane, amatafari bagashyiramo izo bita za tineli, bagashyiramo methanol zisa nk’izi ‘sanitizer’ twakarabaga. Bikagenda rero bikica amaso, bikica ubwonko, bikica ibice bitandukanye by’umubiri. Ni ikibazo gikomeye twese tugomba guhagurukira.”

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS – Demographic and Health Survey) bwo mu 2025 bugaragaza ko umugabo umwe muri babiri, n’umugore umwe muri batanu, banywa inzoga.

Minisitiri Sabin yavuze ko na byo ari ikibazo gikomeye, kuko hari n’abazinywa zikabica.

Ati “Tunashishikariza abaturage ko bakwiriye gukanguka bakabona ko ari ikibazo gikomeye. Iyo tubwira abaturage, abayobozi twe tuba twamaze kubyumva mbere, twese dufite inshingano… Ni ikibazo kigenda gikura tugomba kugihagurikira si ikibazo cy’umuntu umwe ngo yabaye umusinzi.”

Minisitiri Sabin yasabye abaturage guha agaciro ubuzima bwabo, bakirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge no kwitondera ibyo banywa muri rusange.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *