Kamonyi: Hibutswe abaganga, abarwayi n’abarwaza biciwe kwa muganga

Amwe mu mazina y'abaganga, abarwayi n'abarwaza biciwe mu Bitaro bya Remera Rukoma no mu bigo Nderabuzima

Inzego zitandukanye z’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi zibutse abakozi, abarwayi n’abarwaza biciwe mu Bitaro bya Remera Rukoma, no mu bigo Nderabuzima byaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abafashe ijambo bose bagarutse ku bugome bukabije bamwe mu baganga, abaforomo n’abaforomokazi bakoreye abakozi, abarwayi n’abarwaza bo mu Bitaro bya Remera Rukoma, no mu bigo Nderabuzima bibishamikiyeho.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Remera Rukoma, Jaribu Théogene avuga ko abaganga na bamwe mu bakozi mu gihe cya Jenoside, babanje kwica abo bakoranaga, bakurikizaho abarwayi n’abarwaza kuko uwo basangaga arimo serumu bayimukuragamo, barangiza bakamwica.

Dr Jaribu avuga ko usibye ubuntu abantu bavukana bubabuza gukora ikibi, abo Baganga bagombaga no gusubiza amaso inyuma bagatekereza indahiro barahira mbere yo gukora aka kazi zikababera imbogamizi.

Ati: “Usibye abo bakoranaga bishe, ntabwo bigeze bagirira impuhwe abarwayi n’abarwaza bari mu Bitaro no mu Bigo Nderabuzima.”

Mukabaranga Lycie warokokeye i Rukoma avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yabaye atwite inda y’imvutsi kuko yari ifite amezi 9 ava mu Mujyi wa Kigali ahungira i Rukoma.

Ati: “Nabonye bikomeye nsaba umwe mu babyeyi bari aho utarahigwaga ngo ampishe, arabyemera twarasohotse ambwira ko ngomba kwitwikira igitenge n’uwo mpetse ndabikora tugeze kuri za bariyeri nkavuga ururimi rwIgiswahili bakanyitiranya n’Abazayirwa.”

Uyu mubyeyi avuga ko abakoraga kwa Muganga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, batishe gusa abo bakoranaga, abarwayi cyangwa abarwaza, basohokaga bakajya kwica n’abandi batutsi bahungiye i Rukoma n’abahatuye.

Ruzigana Jean Damascène watanze ikiganiro cyo Kwibuka avuga ko amateka mabi yaranze u Rwanda ndetse n’ameza agomba kuvugwa kugira ngo ababyiruka ubu bayamenye.

Ruzigana avuga ko ubukana Jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe ubusanga mu nzego zitandukanye harimo iz’abihayimana, abanyepolitiki, abaganga no mu baturage.

Ati: “Ubusanzwe abaganga bagira indangagaciro, abakoze Jenoside barazirengagije bica bagenzi babo n’abo bari bashinzwe kuvura.”

Uwatanze ikiganiro yatanze ingero za bamwe mu baganga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yongeyeho ati: “Sindikubwabo Théodore wagizwe Perezida w’ingoma y’Abatabazi icyo gihe yari Umuvuzi, Misago wakoraga i Shyogwe, Dr Nshimiyimana wahungiye muri Gabon, Dr Nyiraruhango Bertine washyize umusumari mu gutwi k’umwana urwaye aho kumuha umuti umukiza, yapfiriye Kenya kandi abo bose bari abaganga ariko ntabwo bigeze barokora abatutsi bicwaga.”

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel yabwiye abari aho ko ubusanzwe mu Bitaro ari ahantu abarwayi baba bizeye gukirira, ariko muri Jenoside mu Bitaro no mu bigo Nderabuzima bitandukanye hiciwe abakozi, abarwayi n’abarwaza benshi.

Ati: “Turashimira Inkotanyi n’Umugaba Mukuru wazo Paul Kagame bahagaritse Jenoside barokora abatutsi bicwaga.”

Niyongira avuga ko umugambi wo kwica abatutsi watangiye mu 1959, muri Jenoside uba indunduro, avuga ko kugarura ubumwe bw’abanyarwanda, aribyo ubuyobozi bwashyize imbere kuri ubu, kandi ko ari umusingi ukomeye Igihugu kigomba kubakiraho.

Yasabye abari aho guhaguruka bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo abayifite badakomeza kuyikwirakwiza igasenya ibyagezweho.

Yakomeje agira ati: “Twibaze impamvu yatumye abaganga, abarimu bafata icyemezo kigayitse nk’iki bakica bagenzi babo bakorana, abarwayi n’abarwaza.”

Imbere mu Bitaro bya Remera Rukoma bibukiye, hari ikimenyetso cy’urwibutso rw’amateka cyanditseho amazina y’abakozi, abarwayi n’abarwaza biciwe muri ibi Bitaro no mu bigo Nderabuzima bibishamikiyeho.

Urwo rutonde kandi ruriho amazina y’abuzukuru babiri b’umwe mu bakoraga mu Bitaro biciwe mu Bitaro bya Remera Rukoma.

Uwatanze ikiganiro yavuze ko imibare yatanzwe na MINUBUMWE igaragaza ko abaganga 59 n’ababyaza 74 mu Rwanda,  bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mukabaranga Lycie warokokeye iRukoma n’Umukobwa we Niyongira Anitha batanze ubuhamya bukomeye bw’abatutsi biciwe muri ibi Bitaro bahari

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article