i Burengerazuba: Abayobozi bo mu karere ka Rubavu banyuzwe n’umuvuno beretswe n’ab’i Rusizi mu bijyanye no kugaburira abana ku ishuri.
Itsinda rya bamwe mu bakozi b’Akarere ka Rubavu bagera kuri 45, rigizwe n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, abayobozi b’ibigo by’amashuri, basuye kimwe mu bigo byo mu karere ka Rusizi kimaze imyaka 2 ikurikiranye gihiga ibindi ku rwego rw’igihugu mu guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.
Uru rugendo shuri rwakozwe ku wa Mbere tariki ya 01 Kamena, 2026.
Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu Rwanda yatangijwe mu byiciro bitandukanye mu mashuri yisumburo mu 2014, ikomereza mu mashuri y’incuke n’abanza mu 2019, hanyuma ishyirwa mu bikorwa ku rwego rw’igihugu hose mu 2021 igamije gukumira no kurwanya imirire mibi, kugabanya umubare w’abana bata ishuri, guteza imbere ireme ry’uburezi bituma abana biga neza, bashyira umutima ku masomo kandi bitabira ku gihe, gufasha ababyeyi n’imiryango kugabanya umutwaro w’imibereho no kubona igihe cyo gukora indi mirimo, no guteza imbere ubukungu n’ubuhinzi mu Rwanda kuko ibiribwa bikoreshwa bigurwa ku bahinzi n’amakoperative yo mu gihugu.
Muri iyi gahunda yo guteza imbere kugaburira abana ku ishuri mu myaka ibiri ikurikiranye 2025 na 2026, ikigo cya GS St Paul Muko giherereye mu murenge wa Bugarama, akarere ka Rusizi mu ntara y’i Burengerazuba, cyarushije ibindi mu guteza imbere iyi gahunda.
Abakozi b’akarere ka Rubavu bagikoreyemo urugendo shuri rugamije kukigiraho.
Umuyobozi w’aka karere ka Rubavu wungire ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko isomo bigiye muri iki kigo cya St Paul Muko mu guteza imbrere gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (School Feeding) ritumye bagiye kongera imbaraga muri iyi gahunda.
Ati ”Izina ry’inganji duhagarariye tubise bandebereho dukurije ubunararibonye dufite aho twagiye, ibyo twakoze byose mwatubereye urugero urukiramende rwanyu rurazamuye, tubigiyeho byinshi bizadufasha guteza imbere iyi gahunda, tuzahura tutakiri ba bandi muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.”
Uyu muyobozi w’akarere wungirije Pacifique, yongeyeho ko ibyo beretswe birimo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bigamije imibereho myiza y’umwana, bifite igisobanuro mu ntego z’igihugu.
Ati “Ibikorwa binini mwatweretse bifite igisobanuro gikomeye mu ntego z’igihugu cyacu zijyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, aba bana barerewa aha ntawashidikanya ko icyerekezo batangiye kugikandagiramo n’ubwo ku myaka yabo kitaragera, ariko biratanga icyizere ko kiriya gihe kizagera igihugu gifite abaturage bafite ubukungu bushingiye ku bumenyim n’ubushobozi.”
Padiri Uwingabire Emmanuel uyobora GS St Paul Muko avuga ko kugira ngo umwana yige nta nkomyi, akwiye kubanza kugaburirwa ifunguro ryuzuye harimo ibitera imbaraga, ibirinda indwara ndetse n’ibyubaka umubiri.
Ati “Twebwe rero muri iya gahunda ya school feeding, igishoboka cyose turagikora. Iyo umwana akeneye kurya inyama ntabwo bitugora kuko dufite inkoko zitanga inyama, dufite inka tubakamira amata ndetse n’inyama, abana n’abarezi bacu bazirya rimwe mu gihembwe.”
Uyu muyobozi w’ishuri Padiri Emmanuel yanavuze ko ikigo ayobora niba kitwa ‘Urugero rw’ibishoboka’ kigomba kuba itabaza rimurikira ibindi bigo by’amashuri.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’agateganyo w’akarere ka Rusizi, Rwiririza Fred wari kumwe n’abashinzwe uburezi ku karere bitabiriye kwakira bagenzi babo, mu butumwa yatanze yavuze ko nk’ubuyobozi bw’akarere buzakomeza kuba hafi iki kigo cya St Paul Muko, bityo aha ikaze n’abandi bo mu tundi turere bifuza kuzaza kukigiraho.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yerekana ko abana barenga miliyoni 4 bafatira ifunguro rya saa Sita ku ishuri. Iyi gahunda yatanze umusaruro ukomeye mu kugabanya umubare w’abana bavaga mu ishuri kuko wavuye ku 9,4%, ukagera kuri 4,7%, bishyira u Rwanda mu bihugu bihagaze neza ku Isi mu kugira umubare muto w’abana bata ishuri.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI
