Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza bibumbiye hamwe baremera inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utishoboye.
Ni mu gikorwa cy’urubyiruko cyizwi nk’umujishi w’Ubudaheranwa cyabereye mu Kagari ka Butansinda, mu Murenge wa Kigoma, mu Karere ka Nyanza.
Anathalie Uwimana, waremewe inka, uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko, yavuze ko yigeze korora inka, ariko igicaniro kirazima. Yishimiye ko agiye kongera kubona amata n’ifumbire, kandi avuga ko ibyo abikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Yagize ati: “Uru rubyiruko rwarakoze kuntekereza. Byibura bongeye kumpa ibyishimo by’umwihariko, noneho banampaye inka ihaka.”
Habimana Issa wari uhagarariye urubyiruko yabwiye uwo mubyeyi ko, nk’urubyiruko, ari abana be kandi ko bamuzirikana, kuko byose babikesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu.
Yagize ati“Ntugire impungenge turi abana banyu kandi turahari by’umwihariko nk’urubyiruko.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimiye urubyiruko rw’i Nyanza uruhare rugira mu iterambere ry’igihugu, arusaba gukomeza uwo muhate.
Mu busanzwe, urubyiruko rw’i Nyanza rugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, aho rufatanya n’ubuyobozi. Iki gikorwa kikaba kiba ngarukamwaka.



THEOGENE NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
