Huye: Umugabo w’imyaka 43 wo mu karere ka Huye akurikiranyweho kwica umuhungu we w’imyaka 21 amukubise umuhini.
Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 17 Gicurasi 2026, ahagana saa tanu z’ijoro, mu Mudugudu wa Kinombe, Akagali ka Gasumba, Umurenge wa Maraba, mu Karere ka Huye mu rugo iwe.
Mu ibazwa rye, uregwa avuga ko yakubise umuhungu we umuhini mu mutwe yikubita hasi bamujyanye kwa muganga apfira mu nzira.
Asobanura ko yawumukubise nyuma y’uko bari bamaze kubakiza, ubwo yari aje gutabara nyina bari bamaze gushyamirana bapfuye ko yatinze kumukingurira ubwo yari atashye mu ijoro avuye mu kabari.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa n’ingingo y’107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya Burundu.
UMUSEKE.RW
