Kamonyi: Biteguye umusaruro mu murikabikorwa ry’iminsi 10

Mukamisha Marie Claire avuga ko batangiye kwinjiza ifaranga bakura mu ifu ya Kawunga, ibigori by''umuhondo ndetse n'ifu y'igikoma nimero ya mbere

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yabwiye UMUSEKE ko imurikabikorwa batangije rizarangira abaturage bakirigita ifaranga.

Imurikabikorwa ry’iminsi 10  ryateguwe n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere, Urugaga rw’abikorera n’Ubuyobozi bw’Akarere. Meya w’aka Karere Dr Nahayo Sylvère avuga ko ubwitabire bw’abaguzi n’abagurisha buzasiga abaturage bakirigita ifaranga.

Dr Nahayo avuga ko muri iri  murikabikorwa hazaba harimo ibicuruzwa bitandukanye abaturage bazajya bahahira hantu hamwe, harimo ibiribwa, imyenda, serivisi z’ubuzima, kuboneza urubyaro, kwisuzumisha ku buntu, iz’irangamimerere ku buryo abagurishije bizaborohera kwishyura mitiweli y’umwaka utaha wa 2026-2027.

Ati: “Twifuza ko abaturage bitabira imurikabikorwa ku bwinshi, kuko rizamara iminsi 10.”

Meya Dr Nahayo avuga ko bashingiye ku mubare w’abitabiriye umunsi wa mbere w’imurikabikorwa bitanga icyizere ko kuri uyu wa gatatu niritangira ku mugaragaro, umubare w’abazaba barijemo uzaba wiyongereye, bityo abifuza kugurisha no kugura bikaborohera ari na ko amafaranga yinjira mu baturage.

Nzamukosha Marie Claire avuga ko ibigori  by’umuhondo, kawunga n’igikoma nimero ya mbere batunganya, birimo kugurwa ku kigero gishimishije.

Ati: “Ibicuruzwa byacu birakunzwe kandi abakiliya barimo kubigura mu minsi ibiri imurikabikorwa rimaze ritangiye.”

Biteganijwe ko abagize Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere, w’Urugaga rw’abikorera (PSF) bazitabira iri murikabikorwa bazaba bakabakaba 100. JADF ivuga ko mu minsi 10 imurikabikorwa rizamara rizatwara arenga miliyoni 13Frw.

Mukamisha Marie Claire avuga ko mu minsi 10 Imurikabikorwa rizamara rizarangira bagurishije ibicuruzwa batunganya
Hari na Makoperative yahawe ibikombe mu mamurikabikorwa y’imyaka ishize

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article