Ubushyuhe bukabije bumaze kwica abarenga 1,300 i Burayi

Mu bice byinshi byo mu Burayi, imodoka ziragenda zimena amazi ku baturage mu rwego rwo kubagabanyiriza gushyuha

Ibihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi byibasiwe n’ubushyuhe bukabije burengeje impuzandengo ya degere celcius 41°C ku munsi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko imfu zahuzwa n’ubwo bushyuhe zirenga 1300.

Ubu bushyuhe bwugarije ibihugu byo mu Burayi birimo u Bufaransa, u Budage, Pologne na Repubulika ya Tchèq bwatangiye kuva mu matariki ya 20 Kamena, 2026.

Ku wa 28 Kamena bwo byabaye akarusho kuko ibice byinshi byagize ubushuye burengeje ikigero cya degere celcius 41°C.

Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yavuze ko kuva ku wa 21 Kamena 2026, abantu barenga 1300 bamaze gupfa.

Kuri X yanditse ati “U Burayi ni umugabane ushyuha cyane mu Isi. Ugira ubushyuhe bukubye kabiri ugereranyije n’impuzandengo y’ubugaragara. Abantu babarirwa muri za miliyoni kuri uyu mugabane bari kuba mu bushyuhe bukabije, abantu amagana bamaze gupfa, amashuri akomeje gufunga.”

Abapfuye benshi biganje mu Bufaransa aho barenga 1000 biganjemo abakuze barengeje imyaka 65 bapfira mu ngo. Imibare y’abapfira mu ngo yazamutseho 40%.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article