Abarenga 5700 bazamuwe mu ntera muri Polisi y’u Rwanda

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 5746, barimo batanu bakuwe ku ipeti rya ACP bahabwa irya CP, mu gihe 10 bari bafite irya CSP bagizwe ba ACP.

Abahawe ipeti rya CP ni Jean Népomuscène Mbonyumuvunyi, Bértin Mutezintare, Emmanuel Karasi, Barthélémy Rugwizangoga na Fidèle Mugengana.

Abagizwe ACP ni Claude Bizimana, Adolphe Nyagatare,Rango Ndoli,Calixte Kalisa,Vincent Habaintwari Bihigi,Antoine Munyampundu,Kalimba Faustin,Rwanyindo Hodali,Christian Safari, Alexis Nyamwasa.

Polisi y’Igihugu ivuga ko ba ofisiye bato n’abakuru na bo bazamuwe mu ntera aho  batanu bari ba SSP bagizwe CSP, 94 na bo SP bagizwe SSP , 161 bari CIP bagizwe SP , abanda 546 bari IP bagizwe CIP naho abandi 17 bari AIP bagizwe IP.

ACP Bertin Mutezintare mu bahawe ipeti rya CP

RAYMOND TUYISHIMIRE/ UMUSEKE.RW

Share This Article