Aziz Bassane yafatiwe ibihano n’ikipe ye

Ubuyobozi bwa Rayon Sports yahagaritse Aziz-Bassane kubera imyitwarire mibi imaze iminsi igaragara kuri uyu munya-Cameroun.

Ni ibihano byafashwe nyuma y’umukino wa Shampiyona w’umunsi wa 27, Rayon Sports yanganyijemo na Rutsiro FC 0-0.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Aziz Bassane mbere y’uko ikipe ye yerekeza mu Karere ka Rubavu, yagaragaye yasinze kubera ibisindisha yari yanyweye.

Amakuru akomeza avuga ko uyu munya-Cameroun, amaze iminsi yijandika mu ngeso mbi hanze y’ikibuga bigatuma atakaza imbaraga zo gukora akazi ko gukina umupira w’amaguru.

Mu byo Bassane avugwaho, harimo kugirana ibihe byiza n’inkumi zitandukanye, bikiyongera ku kuba atabona umwanya uhagije wo kuruhuka.

Nyuma y’ihagarikwa rye, bivugwa ko umutoza, Haringingo Francis azahagarika n’abandi bakinnyi batari gutanga umusaruro mwiza kubera ibyo bakorera hanze y’ikibuga.

Rayon Sports iri ku mwanya wa Kane n’amanota 44. Irushwa umunani na APR FC iri ku mwanya wa Kabiri mu gihe hamaze gukinwa imikino 27.

Aziz Bassane yahagaritswe muri Rayon Sports
Amaze iminsi atari gutanga umusaruro

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *