Abasirikare 670 bashya binjiye ku mugaragaro mu Ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA), nyuma yo gusoza amahugurwa ya gisirikare bahawe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’iza Centrafrique.
Muri bo, 566 basoje amahugurwa y’ibanze ya gisirikare yamaze amezi atandatu, mu gihe abandi 104, barimo ba ‘sous-officiers’ bakuru, basoje amahugurwa y’amezi ane ajyanye n’inshingano zabo.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Kassaï i Bangui, kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2026, uyoborwa na Prof. Faustin-Archange Touadéra, Perezida wa Repubulika ya Centrafrique.
Wanitabiriwe kandi na Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Kayumba Olivier, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique, abayobozi bakuru ba Leta ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu bya gisirikare muri iki gihugu.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za SCentrafrique, Gen. Zéphirin MAMADOU, yahaye ikaze aba basirikare bashya, avuga ko bagiye gufatanya na bagenzi babo mu kurinda ubusugire bw’igihugu. Yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bufatanye bwa gisirikare u Rwanda rufitanye na Repubulika ya Santarafurika, avuga ko bwatanze umusaruro mwiza.
Yagize ati “Uyu muhango urashimangira isozwa ry’icyiciro cya gatanu cy’amahugurwa yatanzwe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda, hagamijwe cyane cyane gukumira ibikorwa by’abahungabanya amahoro. Nta gushidikanya ko ubumenyi mwungutse muri aya mahugurwa buzagira uruhare mu kurinda igihugu n’abaturage bacyo.”
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yavuze ko iki gikorwa cyerekana ubwitange, imyitwarire myiza n’umurava byaranze abahuguwe mu gihe cyose cy’amahugurwa.
Yongeyeho ko bigaragaza ko biteguye gukorera igihugu kinyamwuga, banarangwa n’indangagaciro n’inshingano bahawe nk’abasirikare, bafite ubumenyi buhagije bwo gukora akazi kabo neza.
U Rwanda na Centrafrique ni ibihugu bimaze kubahk umubano uhamye ushingiye ku bufatanye mu by’umutekano.
Guhera mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo Gihugu.
Muri 2020 kandi u Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrique ubwo inyeshyamba zari ziyobowe na François Bozize zari zisumbirije ubutegetsi ndetse ziri mu bilometero bike ngo zigaruriwe Umurwa Mukuru zikureho ubutegetsi.
Binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu byombi , u Rwanda rysigaye rufasha iki Gihugu kubaka igisirkare gikomeye aho kuva mu 2023, hasohoka abasirikare baba barangije amahugurwa bahabwa na RDF.
Hejuru yo kurinda umutekano no kugarura amahoro muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda muri icyo gihugu guhera mu 2016 zifite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu, abayobozi bakuru ndetse n’ibindi bikorwaremezo by’ingenzi.




MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
