Urwego Rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League], Rwanda Premier League, rwashyize hanze ingengabihe ya Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2026-27.
Iyi ngengabihe yashyizwe hanze ku wa mbere, tariki ya 17 Kanama 2026. Igaragaza ko BK Pro League y’uyu mwaka w’imikino 2026-27, izatangira ku wa 4 Nzeri uyu mwaka.
Umunsi wa mbere wa Shampiyona, ugaragaza ko Kiyovu Sports izakira Gorilla FC, Amagaju FC azakira Étoile de l’Est, Etincelles FC izaba yakiriye Sunrise FC, Marine FC izakira AS Kigali.
Indi mikino izakinwa ku munsi wa mbere wa Shampiyona, irimo uwo Mukura VS izaba yakiriyemo Gasogi United, Police FC izakira Gicumbi FC. Amakipe arimo Rayon Sports, APR FC na Al-Hilal SC, yasubikiwe imikino yayo kubera amarushanwa Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC nk’uba uhanzwe amaso, uzakinwa ku wa 21 Ugushyingo 2026 kuri Stade Amahoro Saa Kumi n’Imwe z’amanywa. Shampiyona izaba igeze ku munsi wa cyenda.


UMUSEKE.RW
