Nyuma yo gusezerera abakinnyi batanu, Rayon Sports WFC yagaruye babiri mu bo umutoza atifuzaga gukomezanya nabo.
Mu ntangiriro za Kanama 2026, ni bwo hamenyekanye amakuru y’abakinnyi batanu batari mu mibare ya Rayon Sports WFC mu mwaka w’imikino 2026-27.
Ibi byazaga byiyongera ku kuba abo bakinnyi bataragaragaye mu bo ikipe yerekanye izifashisha muri uyu mwaka w’imikino 2026-27.
Aba ni Matapa Naoussie, Mukamana Jeannette, Keza Angelique, Umwiza Martha na Nahimana Nasra.
Muri aba, ikipe yagisemo kugarura Umwiz Martha na Mukamana Jeannette. Ndetse baratangirana n’abandi imyitozo kuri uyu wa mbere.
Iyi kipe iherutse gutandukana n’uwahoze ari umutoza wayo wungirije akaba n’uwongereraga imbagara, Rudasingwa Fleury wagizwe umutoza mukuru wa Kigali WFC.

UMUSEKE.RW

