Umuyobozi wa Green Party, Senateri Dr. Habineza Frank, yatangije ibikorwa byo gushyiraho inzego z’ishyaka mu mirenge yo mu Karere ka Gicumbi, mu rwego rwo kurushaho kwegera no kongera abarwanashyaka benshi.
Ni ibikorwa byatangiye ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, aho ku ikubitiro hashyizweho inzego z’ishyaka mu Mirenge ya Byumba na Nyankenke.
Dr. Habineza avuga ko bashyize imbaraga mu gushyiraho inzego z’ishyaka ku rwego rw’imirenge, mu rwego rwo kurushaho kurikomeza no kongera umubare w’abarwanashyaka.
Avuga ko berekeje amaso mu Karere ka Gicumbi, aho inzego z’ishyaka zizashyirwa mu mirenge 21, nyuma yo gusoza igikorwa nk’iki mu Karere ka Burera.
Ati: “Harimo gahunda yo gutora abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’umurenge, komite y’abagore ndetse na komite y’urubyiruko.”
Dr. Habineza avuga ko ibi bishimangira intego za Green Party zo guteza imbere demokarasi isesuye no guha urubuga abaturage mu kugira uruhare mu miyoborere.
Ati: “Ndetse bikazanadufasha mu gihe tuzaba dutangiye gahunda yo kwiyamamaza, kuko tuzaba dufite inzego no hasi. Mbese Imana nidufasha, tuzagenda tumanuka kugeza ku rwego rw’akagari n’umudugudu mu gihe kizaza.”




