Madamu Jeannette Kagame yagaragaje urufunguzo rwo kubaka ingo zihamye

Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko rufite inshingano zo kubaka umuryango uhamye

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ubwenge n’ubushobozi byonyine bidahagije kugira ngo umuntu yubake urugo rwiza, yibutsa urubyiruko ko rugomba kwibuka ko mu nshingano rufite harimo kubaka umuryango uhamye.

Ni ubutumwa yagejeje ku bitabiriye amasengesho azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast, yabereye i Kigali ku wa 6 Nzeri 2026.

Yagaragaje ko urubyiruko rwahawe amahirwe yo kuyobora no guhabwa inshingano zitandukanye, ariko ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kurutoza uburere no kurufasha kumenya no gufata inshingano.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko ibyo ababwira atari ukubacira urubanza, ahubwo ko bikwiye gufatwa nk’inama n’umwanya wo kwigira hamwe no guhugurana, kuko kwiga ari uguhozaho.

Ati: “Ni cyo cyaduhurije hano uyu munsi, kugira ngo tuganire ku buryo twakubaka neza, mu buryo bwiza kandi burambye. U Rwanda rwahisemo kugirira icyizere urubyiruko, rukahabwa inshingano mu nzego zitandukanye.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko rudahabwa amahirwe mu nzego za Leta gusa, ahubwo ko runagira uruhare runini mu bikorera no mu rwego rw’ubucuruzi.

Ati: “Icyo cyizere ahanini gishingira ku byo umuntu ashobora kugaragaza cyangwa gupima. Aha twavuga amashuri, ubushobozi bwo gutekereza, ubumenyi, ubunararibonye n’indangagaciro, n’ibindi. Kandi byose ni ingenzi cyane.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hakwiye kwibazwa niba kwibanda ku byo umuntu ashobora kugaragaza no gupima bitaba byarasize icyuho mu gufasha urubyiruko gukura mu mico, mu marangamutima no mu mibanire.

Yagaragaje ko ibyo na byo ari ingenzi kugira ngo umuntu abe umuyobozi mwiza, haba mu rugo cyangwa ku kazi.

Ati: “Kuba umuhanga byagufasha kuba indashyikirwa ku kazi, ariko iyo bigeze mu rugo, imibanire yawe n’uwo mwashakanye, uburere uha abana bawe no kurinda ubumwe bw’umuryango mu gihe cy’ibibazo, kugira ubwenge gusa ntibihagije. Hakenewe n’izindi ndangagaciro zubakiye ku Mana, yo mugenga wa byose.”

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ikiragano cy’abayobozi bakiri bato cyagiriwe icyizere, ariko ko icyo cyizere kijyana n’inshingano zikomeye.

Ati: “Murasabwa kugira imitekerereze, imyumvire n’imyitwarire isobanutse, kubaka no kunoza imibanire, ari na ko muhangana n’impinduka ziterwa n’iterambere, ikoranabuhanga, ibibazo by’ubukungu n’ibindi.”

Yavuze ko niba umuryango uhamye ari wo musingi igihugu cyubakiraho, inshingano z’iki kiragano ari ugukomeza uwo musingi, bahereye mu ngo zabo.

Ati: “Kugira ngo ibyo tuzaraga abana bacu bitazaba ibikomere bazakomeza kwivura, ahubwo bibe urufatiro rukomeye bazubakiraho.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yibukije ko nta muntu wubaka urugo agamije kurusenya, bityo uwo rwananiye bidakwiye kuba igipimo cy’agaciro ke.

Ati: “Ari abubatse cyangwa abari gushaka abo bazabana, urugendo rwo kubaka kuri twese rutangirana n’urukundo, rutangirana no kwizerana. Ntawe uba ateganya ko kubaka bizamugora cyangwa bizagenda nabi ku buryo bishobora no kuvamo gutandukana. Ariko uko ubuzima buhora bugenda uko tutabuteganyije, mu gihe bitagenze neza ntibikwiye kuba igipimo cy’agaciro k’umuntu.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yibukije ko nta muntu wubaka ateganya gusenya bityo ugize ibyago urugo rukamunanira bidakwiye kuba bigabanya agaciro ke.

Aya masengesho ngarukamwaka yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego zinyuranye, barimo ab’amadini n’amatorero, abo mu nzego za Leta, abikorera ndetse n’urubyiruko.

Abayobozi batandukanye bitabiriye masengesho y’abayobozi bakiri bato

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article