Ihuriro ry’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball ku Mugabane wa Afurika [CAVB Congress] ryabaye ku wa 3-4 Ukwakira 2026 i SAL muri Cap-Vert, ryageneye igihembo Ishyirahamwe ry’uwo Mukino mu Rwanda [FRVB] cy’indashyikirwa.
Ni igihembo FRVB yahawe, ishimirwa ko yabaye indashyikirwa mu mikorere ndetse na byinshi imaze kugeraho n’Iterambere ry’umukino wa Volleyball ku Mugabane wa Afurika.
Muri iri huriro kandi, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiwe ku bwo gukomeza gushyigikira umukino wa Volleyball muri Afurika.
U Rwanda kandi rwashimiwe ku kuba rwarakiriye neza irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, ryabereye i Kigali tariki ya 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026.
Ni umuhango warimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB], Ngarambe Rafael wanakiriye iki gihembo.



UMUSEKE.RW

