Kayonza: Umwana witwa Cyuzuzo Obed w’imyaka 15 y’amavuko yagiye koga, arohama mu cyuzi cyitwa Gashaka arapfa.
Iyi mpanuka y’amazi yabereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Rurambi, Umurenge wa Nyamirama.
Gitifu w’Umurenge wa Nyamirama, Kagabo Jean Paul yabwiye UMUSEKE ko bamenye amakuru ko Cyuzuzo yajyanye na bagenzi be koga mu cyuzi cyitwa Gashaka ku wa Mbere taliki ya 05/10/2026, ku gicamunsi ahita arohama mu mazi.
Gitifu Kagabo avuga ko abana bagenzi be bari kumwe ari bo batabaje abaturage n’inzego, biyambaza abarobyi babasha kumukuramo saa kumi n’ebyeri z’umugoroba (18h00) ariko yarangije gupfa.
Ati: “Turasaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana, bakamenya aho bagiye. Turagira inama n’abana ko batagomba kwishora mu bikorwa nk’ibyo byo koga kandi batabizi kuko byangiza ubuzima bwabo.”
Kagabo yihanganishije umuryango wagize ibyago, abasaba kwihangana.
Gitifu yavuze ko Cyuzuzo Obed yari umunyeshuri mu rwunge rw’amashuri yisumbuye rya GS Nyagasambu (mu murenge wa Nyamirama).
Umurambo wa Cyuzuzo wajyanywe mu Bitaro bya Rwinkwavu gukorerwa isuzuma, iperereza ku rupfu rwe rikaba rikomeje.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kayonza

