Ebola yageze muri Kenya

Ebola yagze muri Kenya

Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yatangaje ko muri iki Gihugu habonetse umurwayi wanduye icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo, nyuma apfira mu bitaro byo mu Mujyi wa Nairobi.

Minisitiri w’Ubuzima muri Kenya, Aden Duale, yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2026, avuga ko uwo murwayi yageze muri Kenya aturutse muri RDC anyuze muri Uganda.

Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira, ari mu ndege yari itwaye abantu 27.

Uyu murwayi yari amaze imyaka irindwi aba muri RDC, aho yari yararwaye akavurirwa mu bitaro bitandukanye mbere yo gufata urugendo rumujyana muri Kenya.

Minisitiri w’Ubuzima yasobanuye ko uwo muwaryi akigera ku kibuga cy’indege, bene wabo n’inshuti bamujyanye ku bitaro bya Nairobi ahita ashyirwa mu cyumba cyihariye kugira ngo atanduza abandi.

Minisitiri Duale yavuze ko uwo murwayi yari afite ibimenyetso ba Ebola, abangaga bamupimye basanga yanduye Ebola aza gupfa ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026.

Inzego z’ubuzima muri Kenya zivuga ko ubu zimaze kumenya abantu 28 bafite aho bahuriye n’uwo murwayi, barimo abo mu muryango we ndetse n’abakozi bo kwa muganga bamwitayeho  mu gihe yari mu bitaro.

Harimo harakurikirwana kandi abandi bantu 23 bari kumwe na we mu ndege, ndetse n’abakozi bane bo mu ndege.

Ebola igeze muri Kenya mu gihe ikomeje guca ibintu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri Gicurasi 2026 aho imaze guhitana abarenga 4,000 mu bantu barenga 8,000 bayanduye.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article