Kinshasa – Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu no kurengera amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Bill Clinton Foundation wasabye ko uwitwa Barnabé Milinganyo, uherutse gufatwa agafungwa arekurwa.
Barnabé Milinganyo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo aherutse gutera urwenya muri video yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga uvuga ko “Perezida Paul Kagame” uyoboye u Rwanda inkomoko ye ifitanye isano na Congo.
Muri iyo video uyu mugabo yavugaga ko “umubyeyi wa Perezida ngo akomoka mu bwoko bwitwa aba-Lega” bo muri Congo (Kivu y’Amajyepfo) bityo ko “igihe bazumva na we yaje gusaba irage muri Congo bidakwiye kuzagira uwo bitungura”.
Aya magambo nta cyo ubuyobozi mu Rwanda bwayavuzeho, yewe n’ubwa Congo ntacyo bwigeze bubivugaho “ku mbuga nkoranyambaga byafashwe nko gusetsa”.
Gusa uku gusetsa gushobora kuba kutaraguye neza abayobozi bo muri Congo bahanganye cyane n’u Rwanda bashinja gushyigikira AFC/M23, badashaka ijambo iryo ari ryo ryose ryaba rivuga neza izina Paul Kagame, ubu byageze no k’ugufunga uwateye urwenya amuvugaho!
Ku wa Kabiri, tariki ya 26 Gicurasi 2026, mu masaha y’umugoroba nibwo byasakaye ko Milinganyo yatawe muri yombi, benshi bakabihuza n’iriya video yagaragayemo avuga ariya magambo.
Amakuru agezweho kuri iyi dosiye ni uko Milinganyo yoherejwe muri Gereza ya Makala i Kinshasa ku byo ubutegetsi butaratangaza ibyo aregwa.
Milinganyo ni umwe mu Banye-Congo bakomoka mu Burasirazuba bw’iki gihugu bakunze kunenga uburyo ubutegetsi bwa Congo bwitwara mu kibazo kiri muri icyo gihugu cya politiki ku bavuga Ikinyarwanda.
Ubwoko bw’aba Lega bwasabye Milinganyo kunyomoza ibyo yatangaje, buvuga ko bitandukanye n’ukuri kw’amateka.
Ayo mateka agaragaza ko Perezida Paul Kagame ari Umunyarwanda uvuka ku babyeyi bombi b’Abanyarwanda kandi barazwi. Nta na rimwe Perezida Paul Kagame yigeze agaragaza ko afitanye isano na Congo mu by’ubwenegihugu.
Mu byo Milinganyo yaba aregwa ubu ngo harimo kuvugana n’abayobozi ba AFC/M23.
UMUSEKE.RW
