Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi], Stephen Constantine, yahamagaye abakinnyi 24 barimo Noam Fritz Emeran wakiniye Manchester United y’abatarengeje imyaka 23.
Ni urutonde rwatangajwe ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Gicurasi 2026.5
Umwongereza utoza Amavubi, Stephen Constantine, yahisemo guhamagara abakinnyi 24 bo kwitegura imikino ibiri ya gicuti iyi kipe izakina n’Ibirwa bya Comorés na Tanzania.
Ni imikino biteganyijwe izabera mu Mujyi wa Marrakech muri Maroc tariki ya 6&9 Kamena uyu mwaka.
Izina rinini riri mu bahamagawe, ni Noam Fritz Emeran ukinira FC Groningen yo mu Cyiciro cya mbere mu Buholande.
Ni umusore wagiye yifuzwa n’Amavubi kenshi ngo ayakinire bitewe n’uko afite umubyeyi umwe w’Umunyarwanda [Mama we] ariko bikomeza kwanga.
Noam Emeran avuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi na se w’Umufaransa Emeran Fritz Nkusi wanakiniye Ikipe y’Igihugu “Amavubi”.
Mu butumwa yatanze, Emeran yavuze ko atewe ishema no kuba yahamagawe mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ndetse ko kuri we ari ibyishimo bikomeye.
Yagize ati: “Nishimiye cyane kandi ntewe ishema rikomeye no kwinjira mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda. Kuri njye ni icyubahiro gikomeye guserukira u Rwanda nk’Igihugu cyanjye, kandi ni intangiriro yindi nshya tugiye kwandikana twese hamwe tuyobowe n’ishyaka, umurava ndetse n’ubumwe.”
Abandi bakinnyi bashya binjiye mu Amavubi ku kiragano cya Constantine, ni rutahizamu wa Marine FC, Mbonyumwami Tiba na Uwiyaremye Fidali wa Kiyovu Sports.
Amwe mu masura atagaragaye kuri uru rutonde, ni Manzi Thierry ukina muri Libya, Joy Lance Mickels na Leroy Jacques Mickels. Aba bose bafite ibibazo by’imvune mu gihe Hakim Sahabo nawe atahamagawe kubera ko mu kipe ye atari kubona umwanya uhagije wo gukina.





UMUSEKE.RW
