Muhanga: Umugabo yishwe n’umuriro w’amashanyarazi

Tugirimana Erneste wakoraga mu birombe by’amabuye y’agaciro, yafashwe n’Umuriro w’amashanyarazi ahita apfa.

Impanuka y’umuriro w’amashanyarazi yahitanye Tugirimana Erneste w’Imyaka 30 y’amavuko, yabereye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Sholi, Umurenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Gihana Tharcisse yabwiye UMUSEKE ko Tugirimana yari asanzwe akorera Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe kuko ifite ibyangombwa.

Avuga ko uyu mugabo ubwo yari mu kazi, yafashe ku insinga z’amashanyarazi atwara umuriro aho bakorera, ahita apfa.

Ati:”Bagenzi be bakomeje gutegereza ko agaruka ntibamubona, bajya kureba uko byagenze bahageze basanga yarangije gushiramo umwuka”.

Gihana avuga ko iyi mpanuka ibaye ahagana saa kenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 26 Kamena 2026.

Yongeyeho ati:”Twabimenyesheje Inzego z’Ubugenzacyaha na Polisi ubu bagiye kutugeraho kugira ngo bakore iperereza”.

Avuga kandi ko ibirebana n’imihango yo gushyingura Nyakwigendera mu Cyubahiro, ndetse n’impozamarira bizakorwa na Kampani yakoreraga, kubera ko isanzwe ifite ubwishingizi.

Umurambo wa Tugirimana Erneste urajyanwa mu Bitaro by’aho RIB iza kwemeza nyuma yo gufata ibimenyetso by’ibanze by’icyateye iyo mpanuka.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga
.

Share This Article