Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yashimye uruhare rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, mu binyacumi bine rimaze rikorera mu Rwanda, avuga ko ari imyaka yaranzwe n’ubwitange n’umusaruro ugaragara.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2026, ubwo UNICEF Ishami ry’u Rwanda ryizihizaga imyaka 40 ritangiye ibikorwa byaryo mu Rwanda.
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko imyaka 40 UNICEF ikorera mu Rwanda, yaranzwe n’ubwitange ndetse ari ibintu byatanze umusaruro.
Ati “Muri iyi myaka 40 yose, ntimwagarukiye ku kuvuga gusa ku bana b’u Rwanda, ahubwo mwabaye hafi yabo. Mwabashyigikiye mu mashuri, mubafasha kubona serivisi z’ubuzima, kandi mwabaye umufatanyabikorwa wizewe mu rugendo rw’u Rwanda.”
Yasobanuye ko ubu bufatanye bwatumye ubu mu Rwanda, buri mwana ahabwa uburezi bufite ireme, akagira ubuzima bwiza, akarindwa ihohoterwa n’ibindi byose bimubangamira, kandi agahabwa ubushobozi bwo kugera ku ntego ze.
Ati “Nidukomeze guharanira icyerekezo cy’u Rwanda aho buri mwana abaho neza, akiga, akarindwa, kandi agahabwa amahirwe yo kugera ku bushobozi bwe bwose.”
Umuyobozi Mukuru wa UNICEF mu Rwanda, Lieke van de Wiel, yagaragaje ko bishimira ubufatanye bwaranze iri Shami ry’Umuryango w’Abibumbye wita kuba bana na Leta y’u Rwanda mu myaka 40 ishize.
Yasobanuye ko kandi ubu bugikomeje ubu hari umushinga mugari wo gutera ibiti 40 muri buri kigo cy’ishuri cyangwa urugo mbonezamikurire. Umwaka ukazarangira hatewe ibiti birenga ibihumbi 160.
Mu kwizihiza imyaka 40 UNICEF ikorera mu Rwanda, hamuritswe indirimbo yakozwe n’umuhanzi Andy Bumuntu afatanyije n’abana babarizwa mu Muryango wa Sherrie Silver.




MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
