Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zagabye ibitero by’indege ku birindiro bya gisirikare muri Iran yuma yo kuyishinja kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, ubwo yarasaga ubwato bw’ubucuruzi bwari buri kunyura mu nzira ya Hormuz.
Ingabo za IRGC muri Iran nazo zigambye ko zahise zirasa ku birindiro by’Ingabo za Amerika biri mu Karere.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zishinzwe ibikorwa mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko ku wa Gatanu tariki 26 Kamena 2026, bwarashe ku bubiko bw’ibisasu bya misile, ububiko bw’indege zitagira abapilote (drones) ndetse n’ibirindiro bya radar biri ku nkombe z’inyanja bya Iran.
Izo Ngabo zavuze ko ibyo bitero byari ugusubiza ku gitero cya drone cyagabwe ku bwato bwa Singapore butwara imizigo ku wa Kane, ubwo wari bugeze ku cyambu cya Oman mu nzira ya Hormuz.
Mu itangazo ziti “Ibitero bidafite ishingiro byagabwe n’ingabo za Iran ku bwato bw’ubucuruzi byishe amasezerano yo guhagarika imirwano. Imyitwarire yayo kandi ibangamira ubwisanzure bw’ingendo zo mu nyanja no ku bucuruzi mpuzamahanga.”
Iran yavuze ko ubwo bwato bwarashweho kuko bwanyuraga aho butemerewe.
Umutwe w’Ingabo z’Impinduramatwara ya Kisilamu muri Iran (IRGC) washinje Amerika kuba ari yo yarenze ku masezerano, uvuga ko yagabye ibitero ku nkombe za Iran yitwaje impamvu zidafite ishingiro.
IRGC yavuze kandi ko yahise isubiza irasa ku birindiro by’ingabo za Amerika biri muri ako karere.
IRGC iti “Ubu bushotoranyi nibwongera kubaho, igisubizo cyacu kizaba gikomeye kurushaho.”
Uku kurasaana kuje nyuma y’uko ku wa 17 Kamena Amerika na Iran byari byumvikanye guhagarika imirwano hashingiwe ku masezerano y’ingingo 14, arimo n’iyasabaga Iran korohereza amato y’ubucuruzi kunyura mu nzira ya Hormuz ndetse na Amerika ihagarika ibitero.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
