Nyuma ya Tombola y’uko amakipe azahura n’amatsinda uko ahagaze, APR FC yisanze mu itsinda rya mbere aho mu zo bari kumwe harimo na Gor Mahia yo muri Kenya.
Tombola y’uko amatsinda ahagaze, bakozwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026 mu cyumba cy’ikiganiro n’itangazamakuru cya Stade Amahoro.
Haruna Niyonzima na Andre Jackson ushinzwe Itumanaho muri CECAFA, ni bo bayoboye tombola ya CECAFA Kagame Cup 2026 izabera i Kigali guhera tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku wa 7 Kanama 2026.
Itsinda rya mbere ririmo APR FC, Gor Mahia yo muri Kenya, Vipers SC yo muri Uganda na FC Garde Républicaine yo muri Djibouti.
Itsinda rya kabiri ririmo Simba SC, Singida Black Stars FC zombi zo muri Tanzania, Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo na Mogadishu C.C yo muri Somalia.
Itsinda rya gatatu ririmo Al-Hilal SC yo muri Sudani, Rayon Sports yo mu Rwanda, Tusker FC yo muri Kenya na KVZ FC yo muri Zanzibar.
Ku kijyanye n’aho amakipe azakinira, FERWAFA na CECAFA, bagiye kwicara barebe uko imikino ipanze hazatangazwe aho amakipe azakinira nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Bonnie Mugabe.
Ubwo iri rushanwa ryaherukaga mu Rwanda mu 2019, ryegukanywe na KCCA SC yo muri Uganda yatsindiye Azam FC yo muri Tanzania ku mukino wa nyuma.
CECAFA Kagame Cup, iterwa inkunga n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame kuva mu 2002 aho atangamo ibihumbi 75$.
Ubwo Gor Mahia iheruka gukina na APR FC mu 2020 muri CAF Champions League, ikipe y’Ingabo yasezerewe itsinzwe igiteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino ibiri aya makipe yakinnye.
Ubwo Vipers SC iheruka mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, yanganyije 0-0 na APR FC mu irushanwa rya ‘Inkera y’Abahizi.’
Imikino ibiri iheruka guhuza Al-Hilal SC na Murera, yarangiye Abanya-Sudani batsinze umwe ku gitego 4-0 undi aya makipe awunganya igitego 1-1.
Uko irushanwa rizakinwa:
Ikipe ya mbere muri buri tsinda, izahita ikatisha itike ya 1/2 mu gihe hazafatwa indi kipe izaba yagize umusaruro mwiza kurusha izindi mu zizaba zabaye iza kabiri.




UMUSEKE.RW
