Umucungamutungo uvugwaho kunyereza miliyoni 6Frw yafunzwe by’agateganyo

Urukiko rukorera i Nyanza

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 umucungamutungo wa koperative icunga umutekano ‘Umoja ni Nguvu Rwanda Cooperative’.

Iyi koperative icunga umutekano mu isoko ry’akarere ka Nyanza, mu bigo by’amashuri n’ahandi.

Obed Sibomana wari umucungamutungo wa ‘Umoja ni Nguvu Rwanda Cooperative’ yagejejwe imbere y’ubutabera aregwa kunyereza amafaranga miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana na mirongo ine na bitatu.

Aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’ibanze rwa Busasamana, mu karere ka Nyanza yahakanye iby’inyerezwa ry’ayo mafaranga.

Ubushinjacyaha buvuga ko uriya yari umucungamutungo wa koperative yajyaga kubikuza amafaranga, Umushinjacyaha akavuga ko Obed abazwa yemeye ko ubwo yari umucungamutungo hari amafaranga yabikuzaga.

Umushinjacyaha akomeza avuga ko hari raporo yakozwe n’umugenzuzi wo mu kigo gishinzwe amakoperativa (RCA) yabigaragaje.

Ati “Obed Sibomana abe afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kuko tukiri no gukora iperereza.”

Obed Sibomana imbere y’umucamanza yahakanye icyaha aregwa, avuga kuri raporo yakozwe n’umugenzuzi wa RCA byanatumye afatwa agafungwa, yasabye ko yajyanwa ku biro yakoreragaho ngo yerekane impapuro zigaragaza ayo mafaranga uko yabikujwe n’ibyo yakoreshejwe, ariko bitakozwe kandi ibyo iyo abyemererwa byari gusobanuka.

Obed Sibomana ashingiye ko atatoroka ubutabera, avuga ko umugore we arwariye mu bitaro bya CHUK, na we ubwe akaba arwaye agasaba ko yakurikiranwa adafunze.

Me Célèstin NSHIMIYIMANA wunganiye Obed Sibomana yavuze ko muri dosiye y’umukiliya we hagaragaramo raporo yakozwe n’umugenzuzi wa RCA, ariko umukiliya we nta bisobanuro yatanze kuri iyo dosiye bityo iyo raporo yatanzwe umukiliya we nta bisobanuro ayitanzeho nta mategeko bikurikirije.

Ati “Iyo raporo umukiliya wange yagombaga kuyitangaho ibisobanuro mu buryo budashidikanwaho, ariko uwo nunganira nta mwanya yahawe ngo ayisobanureho bityo nta mpamvu zikomeye zihari zatuma akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.”

Umunyamategeko yavuze ko ayo mafaranga yabikujwe komite yose yabaga yabyemeye, ariko atemerewe kujya kwerekana impapuro z’iby’ayo mafaranga yakoreshejwe, bityo akwiye kurekurwa.

Me Célèstin NSHIMIYIMANA ashingiye ko umukiliya we atakiri umucungamutungo w’iriya koperative, bityo atagifite ububasha bwo gusibanganya ibimenyetso, kandi atuye.

Ikindi yasabye ko yagira ibyo ategekwa kubahiriza mu gihe ubutabera bwamushakira bwamubona.

Umucamanza yariherereye yanzura ko hari impamvu zikomeye zituma Obed Sibomana akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30.

Obed Sibomana wari umucungamutungo w’iriya koperative ufunzwe by’agateganyo aje akurikira Perezida w’iriya koperative witwa Pascal Munyanziza, uwari ushinzwe abakozi Hategekimana Vincent, uwari ushinzwe gucunga abakozi ariwe Kayumba Charles bose bafungiye mu igororero rya Huye.

Si aba bakurikiranwa n’ubutabera bafunzwe gusa kuko hari n’abandi bayobozi bari baravuye muri iriya koperative na bo bafashwe barafungwa, ariko baza gufungurwa barimo uwari Perezida w’iriya koperative Eliote Mwitende n’abandi.

Amakuru akavuga ko bo bagiye imbere y’ubutabera bemera ko banyereje amafaranga barayishyura barafungurwa.

Uretse ibyo hari abandi bashakishwa cyane amakuru yizewe UMUSEKE wamenye bakaba baramaze guhungira hanze y’u Rwanda.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *