Hasabwe ko ikoreshwa rya AI rishingira ku cyizere n’imiyoborere inoze

RWANDA: Inzego za Leta, iz’ikoranabuhanga, abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere bagaragaje ko ubwiyongere bw’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) busaba imiyoborere ishingiye ku cyizere, umutekano no gukoresha ikoranabuhanga ridaheza.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026, mu nama Nyunguranabitekerezo ya Rwanda Internet Governance Forum 2026 (RwIGF 2026), yiga ku miyoborere ya interneti.

Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Grace Ingabire, yavuze ko iterambere ryihuse rya AI risaba uburyo bushya bw’imiyoborere bugendana no guhanga udushya.

Ati: “Imiyoborere ya interneti n’ubwenge buhangano si inshingano za Leta yonyine cyangwa ikigo kimwe. Ni inshingano dusangiye hagati ya Leta, abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abaturage.”

Yanagarutse ku ruhare rwa Rwanda School on Internet Governance (RWSIG) na Rwanda Youth Internet Governance Forum (RWYIGF) mu gutegura abayobozi b’ejo hazaza mu miyoborere ya interneti, aho hamaze guhugurwa abasaga 200.

Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Grace Ingabire

Nadine Sikubwabo, wari uhagarariye urubyiruko muri iri huriro, yavuze ko ishoramari mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga ryafunguye amahirwe mu burezi, kwihangira imirimo, serivisi z’imari no kubona serivisi za Leta.

Yavuze ko hakiri imbogamizi zirimo interneti ihenze, kubura ibikoresho by’ikoranabuhanga n’amahirwe make y’amahugurwa n’ubushakashatsi, cyane cyane ku rubyiruko rwo mu cyaro.

Dr. Ralph Oyini Mbouna, Umuyobozi muri Smart Africa ushinzwe guteza imbere ikoranabuhanga na serivisi, yavuze ko Afurika ifite abahanga n’ubushobozi bwo kugira uruhare mu biganiro mpuzamahanga ku ikoranabuhanga, ariko hakenewe guhuza imbaraga.

Ati: “Afurika ifite impano, abahanga mu guhanga udushya n’inzego zikomeye. Icyibuze ni uguhuza ayo majwi.”

Yatangaje ko Smart Africa yateguye inyandiko igamije gufasha ibihugu bya Afurika kongera ubushobozi mu miyoborere ya interneti no kugira uruhare runini mu biganiro mpuzamahanga.

Dr. Ralph Oyini Mbouna, Umuyobozi muri Smart Africa ushinzwe guteza imbere ikoranabuhanga na serivisi

Umuyobozi Mukuru wungirije wa UNDP mu Rwanda, Nana Teiba Chinbuah, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu ikoranabuhanga, ariko avuga ko ikibazo cy’igiciro cya interneti n’ibikoresho biyifashishwa kigomba kwitabwaho.

Ati: “Kwimukira ku miyoboro igezweho bikwiye kuba uburyo bwo kwagura amahirwe ku bantu bose, aho kuba impamvu yatuma icyuho mu ikoranabuhanga kirushaho kwiyongera.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Eraste Rurangwa, yavuze ko impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga ari imwe mu nkingi za NST2 na Vision 2050.

Yagaragaje ko AI yatangiye kugira uruhare mu nzego zirimo ubuvuzi, uburezi no gutahura uburiganya, ariko ashimangira ko ikoreshwa ryayo rigomba kujyana n’imiyoborere ikomeye.

Ati: “Icyizere, umutekano n’ubushobozi bwo gukorana si inzitizi ku guhanga udushya, ahubwo ni byo bigize urufatiro rwabyo.”

Yongeyeho ko Leta y’u Rwanda izashyiraho uburyo bwo kugenzura AI ku bufatanye n’abikorera, za kaminuza, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’inzobere mu ikoranabuhanga.

Iri huriro ritegerejweho gutanga imyanzuro izafasha u Rwanda kunoza imiyoborere ya AI, guteza imbere ibikorwa remezo bya Leta bikoresha ikoranabuhanga no kwagura ikoreshwa ryayo ku baturage bose.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Eraste Rurangwa
Umuyobozi Mukuru wungirije wa UNDP mu Rwanda, Nana Teiba Chinbuah

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *