Gitifu uregwa gushyingura bisanzwe uwishwe muri Jenoside yaburanye ubujurire

Urukiko rukorera i Nyanza

Uwari gitifu w’akagari uregwa ‘gushyingura umubiri w’uwishwe muri jenoside bisanzwe’ yavuze ko yari yabisabwe na gitifu w’umurenge.

Uyu yayoboye akagari mu murenge wa Busoro, mu karere ka Nyanza aregwa ibyaha bifitanye isano no kuba yarashyinguye umubiri w’uwishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu buryo busanzwe.

Yavuze ko ibyo yakoze yari yabibwirijwe na Gitifu w’umurenge nubwo yamwigaritse, ariko na we ngo yangaga gufungwa nk’uko uyu na we afunzwe.

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, mu ntara y’Amajyepfo rwaburanishije ubujurire bw’uwahoze ari Gitifu w’akagari ka Gitovu, mu murenge wa Busoro, mu karere ka Nyanza.

Yahamijwe icyaha cyo kuzimiza, no gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru byerekeye jenoside bifitanye isano no kuba yarashyinguye umubiri w’uwishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bisanzwe, maze Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rumuhanisha igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya Frw 500,000.

Joël Havugimana uregwa avuga ko umurenge wohereje amafaranga ibihumbi mirongo itatu (Frw 30,000) kugira ngo ashyinguze uriya mubiri bisanzwe.

Gitifu w’umurenge we yemera ko yatanze amafaranga Joël amubwiye ko ari umuntu wapfuye utishoboye.

Havugimana yari yambaye imyambaro y’iroza iranga abagororwa mu Rwanda, ari kumwe n’umwanganizi we mu mategeko, ibumuso bwabo hari uhagarariye Ubushinjacyaha, naho imbere hari Umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko.

Uregwa yabwiye urukiko ko mu gishanga cya Biryogo, umuturage warimo ahinga yabonye umubiri w’umuntu maze baramumenyesha na we abimenyesha uwari Gitifu w’umurenge wa Busoro, Jean Pierre Nkundiye amusaba ko yategura umuganda uwo mubiri ukavanwamo.

Haje gukorwa uwo muganda, gitifu w’umurenge n’inzego z’umutekano bahari, maze haza umukecuru ababwira ko uwo mubiri ari uw’umuntu wapfuye urupfu rusanzwe.

Gusa gitifu w’umurenge n’inzego z’umutekano bo bafata icyemezo cyo kuba bawubitse mu biro by’akagari kugira ngo hakomeze gushakishwa amakuru nyayo y’uwo mubiri.

Uregwa avuga ko uwo mubiri hakozwe inama zitandukanye mu bihe bitandukanye, zari ziyobowe na gitifu w’umurenge Jean Pierre Nkundiye n’izindi nzego zitandukanye, maze gitifu w’umurenge ubwe, ubwo yari avuye mu nama ku karere abwira gitifu w’akagari (ubu uregwa) ko indi nama avuyemo, banzuye ko uriya muntu yapfuye urupfu rusanzwe, bityo ashyingurwa bisanzwe.

Nibwo umurenge woherezaga amafaranga ya leta ibihumbi mirongo itatu (Frw 30,000) kugira ngo bibafashe gushyingura uwo mubiri bisanzwe.

Yagize ati “Ubusanzwe akagari nta byemezo gafata, ndetse nta mafaranga afasha abatishoboye kagira ari na yo mpamvu ayo mafaranga yatanzwe n’umurenge.”

Joël Havugimana yabwiye urukiko ko gitifu w’umurenge Jean Pierre Nkundiye yahamagajwe na RIB na we nk’umuntu agira ubwoba maze ibyabaye byose abimugerekaho.

Umunyamategeko wunganira Havugimana yabwiye urukiko ko we ubwe yibarije uwari gitifu w’umurenge Jean Pierre Nkundiye akamubwira ngo ibyo nabireke nta shaka kubyinjiramo.

Yagize ati “Abayobozi batandukanye iyo bumvise ibintu birimo jenoside bagira ubwoba barabihunga.”

Joël yabwiye urukiko ko yaje kwimurwa muri kariya kagari ajyanwa ahandi yakoze ihererekanyabubasha nta kibazo gihari, kandi aho aviriye muri kariya kagari hasimburanyije n’abandi ba gitifu 7, kandi atari azi ko azisanga mu nkiko ku buryo yari gukusanya ibimenyetso byanditse, cyane ko uwo mubiri unashyingurwa hashize igihe kinini kuko atahise akurikiranwa.

Umwunganizi mu mategeko wa Joël Havugimana yabwiye urukiko ko inzego zitandukanye z’ubuyobozi n’abaturage bemeje ko umubiri wabonetse ari uw’umuntu wapfuye urupfu rusanzwe.

Yagize ati “Ko hari hemejwe ko uriya mubiri ari uw’umuntu wapfuye bisanzwe iyo ushyingurwa mu rwibutso rw’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 byari kuba ari scandal (amahano).”

Joël Havugimana arasaba ko kugirwa umwere agafungurwa kuko ibyo aregwa byabaye abantu bose bareba, ndetse nta nyungu yari afite yo gushyingura umubiri w’uwishwe muri jenoside, cyane ko avuga ko atavuka muri kariya gace.

Ubushinjacyaha buvuga ko Joël Havugimana igihano yahawe kidakwiye guhinduka kuko uriya mubiri yashyinguye bisanzwe ari uw’umuntu wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kandi na we akemera ko uwo mubiri washyizwe mu kagari yari ayoboye.

Uhagarariye ubushinjacyaha yagize ati “Ubuyobozi avuga ko bwamuhaye uburenganzira bwavuze ko uriya mubiri yashyinguye bisanzwe yabikoze atagishije inama umuryango w’uwishwe, ndetse atagishije inama ubuyobozi bumukuriye.”

Umushinjacyaha agasaba urukiko kutazaha agaciro kwiregura kwa Joël Havugimana kuko ibyo avuga nta bimenyetso abitangira.

Umushinjacyaha yakomeje abwira urukiko ko izo nama uregwa avuga zakozwe, ndetse n’uburenganzira avuga yahawe nta bimenyetso abitangira uretse kubivuga mu magambo gusa.

Joël Havugimana yongeye gusaba ijambo, yavuze ko urwego rw’akagari uko rukora gitifu w’umurenge afite ububasha bwo guhamagara gitifu w’akagari akamubwira ngo agire ibyo akora, kand bigashyirwa mu bikorwa.

Yabwiye urukiko ko ibyabaye byo gushyingura uwo mubiri, byabaye muri ako kagari akimurwa akajya ahandi hagashira igihe bityo atari azi ko nyuma yazabazwa ibyo aregwa, cyane ko byanakozwe ku mugaragaro hanabaye umuganda rusange kandi abaturage bari babizi.

Umucamanza yasabye Joël Havugimana ko ibyavuzwe byose bizasuzumwa kandi byose babifite.

Umucamanza ati “Uru rubanza ruri mu rukiko rwo ku rwego rwa nyuma, bityo sinafata icyemezo ibintu byose ntabisuzumye n’ibitavugiwe mu rukiko byose turabireba.”

Joël Havugimana afungiye mu igororero rya Muhanga kuva mu mwaka wa 2023.

Gitifu w’umurenge Jean Pierre Nkundiye ashyira mu majwi we yigaritse Joël ko nta mabwiriza yigeze amuha we n’ubundi akaba akiri mu kazi.

Niba nta gihindutse umucamanza azatangaza icyemezo muri Nyakanga 2026.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article