Nyanza: Abavandimwe babiri basanzwe bafitanye amakimbirane hagati yabo, bafunzwe bakekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hashize icyumweru abagabo batuye mu mudugudu wa Biroro, mu kagari ka Ngwa mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza batawe muri yombi bakekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umwe mu bagize umuryango wa bariya bafunzwe, yabwiye UMUSEKE ko umukuru muri bariya bavindimwe yareze murumuna we ko yamutereye amabuye ku nzu, gusa umuto na we akarega mukuru we ko yamutereye amabuye ku nzu.
Ikibazo cyabo Umukuru w’umudugudu yakigiyemo arabandikira abohereza kuri RIB, ngo ikijyemo maze RIB irabahamagaza bajyayo, nibwo umukuru yashinje murumuna we ko basanzwe batumvikana, umuto na we abajijwe impamvu atumvikana na mukuru we, asubiza ko bapfa ko yatanze amakuru kuri mukuru we mu Nkiko Gacaca ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko ayo makimbirane yabo akunze kuza mu kwezi kwa Kane (Mata) maze RIB ibasaba ko bagenda ikazabikurikirana.
Uriya ugize umuryango yakomeje avuga ko bageze mu rugo hashize iminsi, ubuyobozi bw’umurenge burabahamagaza ngo bajye kwitaba ku murenge, baritaba maze umurenge ubahamagariza imodoka ibajyana gufungirwa i Nyanza.
Visi Perezidante wa IBUKA mu kagari ka Ngwa witwa Mukaruhunga Mariam yabwiye UMUSEKE ko bariya bavandimwe babiri bangana, bakanaregana kenshi kandi bateza umutekano mucye mu gihe cyo Kwibuka.
Umuto muri bo ngo azamura ikibazo cy’umukecuru wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ngo ntibashaka kugaragaza aho bamwiciye, byibura ngo ashyingurwe mu cyubahiro.
Yagize ati “Bavuga ko uwo mukecuru bamuvumbuye yihishe ahantu, bagenda bamuhererekanya ku mabariyeri birangira yishwe kandi yavumbuwe n’umukuru mu baregwa. Umuto ashinja mukuru we ko azi ahantu uwo mukecuru yajugunywe, ariko ntibahagaragaza.”
Uriya muyobozi wa IBUKA wungirije mu kagari akomeza avuga ko mu mwaka wa 2025 umuto mu bakekwa yahamagaje abana b’uriya mukecuru wishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ngo abareke aho bamujugunye kugira ngo bamukuremo bamushyingure mu cyubahiro.
Yagize ati “Abo bana ba nyakwigendera baraje maze abatungira agatoki aho bamujugunye, abaturage barahinga umusozi wose umubiri barawubura maze na we arigendera, telefone ye anayikuraho bamuhamagaye baramubura.”
Uyu muyobozi muri IBUKA akavuga ko babibona nko gushinyagurira ababuze uwabo, ndetse n’abarokotse jenoside muri rusange.
Yavuze ko bariya bavandimwe icyo bapfuye umuto ahita ashinja umukuru ko yavumbuye umuntu bakamwica, kandi umukuru we yemera icyaha ko uriya mukecuru avumburwa we yamurebaga aragiye inka, bakamutwara.
Gusa avuga ko we yasigaye ku nka ze atazi aho bamurengeje, kandi icyo cyaha yacyemeye ndetse yagihaniwe.
Yagize ati “Tubabazwa n’uko akenshi bikunze kuza turi mu bihe byo Kwibuka, kandi banze no kutwereka aho umuntu wacu bamujugunye byibura ngo tumushyingure mu cyubahiro.”
Amakuru UMUSEKE wamenye umukuru yemera ko uwo mukecuru wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yavumbuwe areba, gusa yari kumwe na murumuna we.
Uriya mukuru yarabihaniwe akatirwa gukora imirimo nsimburagifungo (TG) arayirangiza.
Gusa umuto we nta buryozwacyaha bwabayeho kuko jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 iba yari umwana afite imyaka 10 y’amavuko.
Amakuru agezweho dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha nabwo buyiregera urukiko rw’ibanze rwa Ruhango, bikaba bitegerejwe ko bazaburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Ruhango.
Bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
