Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamenyesheje abakozi baryo ko uwari ushinzwe umutungo waryo (DAF), Kagwire Peggy yamaze kwirukanwa muri izo nshingano.
Uyu mukozi yakuwe kuri izi nshingano kubera icyo Komite Nyobozi ya FERWAFA yise amakosa yo gucunga umutungo w’ikigo.
Abinyujije ku rubuga rwa WhatsApp ruriho abakozi b’iri Shyirahamwe, Umunyamabanga Mukuru waryo, Bonnie Mugabe, yamenyesheje abakozi ko Kagwire Peggy wari DAF yamaze gukurwa kuri uwo mwanya.
Yagize ati “Turabamenyesha ko Madamu Kagwire Peggy yavanywe ku mwaya nk’Umuyobozi ushinzwe imiyoborere n’umutungo kubera impamvu zihutiyeho.”
Yakomeje avuga ko Michel wari umucungamari wa FERWAFA, ari we wahawe uyu mwanya.
Ibi bibaye nyuma y’aho Ikompanyi yitwa BDO EA Rwanda Ltd ishinzwe gukora igenzura ry’ikoreshwa ry’umutungo (Audit), iheruka kugaragaza ko hagati ya 2023 na 2025, hari Miliyoni 406 Frw zaburiwe irengero muri iri Shyirahamwe, ndetse bifite aho bihuriye n’ibyo Kalisa Adolphe ‘Camarade’ wari Umunyamabanga Mukuru, akurikiranyweho.
Hari andi makuru avuga ko impamvu zatumye Peggy yirukanwa zizwi n’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB).

UMUSEKE.RW
