Ibifashijwemo na kapiteni wayo, Kylian Mbappé, ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yakatishije itike ya 1/8 cy’Igikombe cy’Isi 2026 nyuma yo gusezerera Suède ku ntsinzi y’ibitego 3-0.
Umukino wa 1/16 wahuje aya makipe yombi, wabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Kamena 2026.
U Bufaransa bukomeje guhabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe, bwasoje igice cya mbere buri imbere n’igitego 1-0 cyatsinzwe na Kylian Mbappé ku munota wa 45.
Ubwo amakipe yombi yari agarutse mu gice cya kabiri, Barcola wa Les Blues yongeye guhagurutsa abafana bayo nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 53.
Abafaransa batagowe n’uyu mukino, bongeye kubona inshundura ku munota wa 73 ku gitego cya gatatu cyatsinzwe na Kylian Mbappé, maze basoza umukino batsinze Suède ibitego 3-0.
Les Bleus yahise ikatisha itike ya 1/8 cy’Igikombe cy’Isi 2026, ndetse ikora amateka yo gutsinda ibitego 53 muri iri rushanwa kuva mu 2014.
Abakinnyi b’iyi kipe bakina mu busatirizi, Ousmane Dembélé na Kylian Mbappé, bombi bafatanyije bagize uruhare mu bitego bitandatu mu Gikombe cy’Isi.
Imibare igaragaza ko Dembélé yahaye Mbappé imipira ine yavuyemo ibitego mu gihe na Kylian yamuhaye ibiri yavuyemo ibindi bitego.
Mbappé yahise yuzuza ibitego icyenda yatsinze mu mikino yo gukuranamo (Knockout) mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi. Ni we mukinnyi wenyine umaze guca aka gahigo.





UMUSEKE.RW
