Kigali- Urubyiruko rwakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge binyuze mu mikino

Urubyiruko rwakanguriwe kwirinda ibiyobyange binyuze mu mikino

Urubyiriko rwo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, rwakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge n’inda zidateganyijwe binyuze muri Siporo n’imyidagaduro.

Ni igikorwa cy’ubukangurambaga buzamara ukwezi cyatangijwe kuwa 25 Nyakanga ,kikazageza kuwa 30 Kanama 2026,  hakinwa imikino y’umupira w’amaguru mu bana b’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 12, imyaka 15 ,abaterengeje imyaka 18 n’abakuru.

Iki gikorwa cyateguwe na Kinyinya Youth Football League ku bufatanye n’Umurenge wa Kinyinya hamwe n’umuterankunga witwa Hassan ku nsanganyamatsiko igira iti “Umupira wanjye,ikizere cyacu ,ejo hazaza hacu.”

Umuyobozi ushinzwe kuyobora iri rushanwa no kurishyira mu bikorwa,Nshimiyimana Jean Pierre, avuga ko bahisemo kunyuza ubu bukangurambaga mu mikino hagamijwe kugaragaza impano z’abana no gutanga ubutumwa busaba urubyiruko kugira indangagaciro nziza.

Ati “Intego ya mbere ni ukugira ngo dushakire abana aho bagaragariza impano zabo.Ikindi ni ugushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’inda zidateganyijwe.”

Akomeza ati “Ibiyobyabwenge biyobya ubwenge kandi ntacyo wageraho utabufite. Icyo nasaba urubyiruko, ni ukwirinda ibigare bibi bibajyana mu nzira ibaganisha ku biyobyabwenge n’ababashuka. Icyo bakoze cyose, bakabanza kuganiriza ababyeyi babo bakabagira inama.”

Eric Tegibannze ni umuyobozi w’ikipe ya Future For Hope FC akaba anayibereye umutoza. Avuga ko iyi mikino izabafasha kuzamura urwego rw’imikinire.

Ati “Amarushanwa aradufasha kugira ngo abakinnyi bacu bongere urwego rw’imikinire ndetse biranadufasha kuko abana bacu bagira ikintu kibahuza,ntibajye mu biyobyabwenge nk’intego y’iri rushanwa.”

Akomeza ati “ Icyo twasaba ni uko amarushanwa nk’aya aba akwiye kujya hirya no hino mu gihugu, kandi tugahabwa ibikorwaremezo birimo ikibuga cy’umupira.”

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu Murenge wa Kinyinya, Frère Hakizimana, asaba urubyiruko kujya rwitabira ibikorwa birureba kandi rukemera kugirwa inama .

Ati “Bituma abana batajya mu biyobyabwenge cyangwa mu ngeso mbi.Twe nk’abayobozi b’urubyiruko turishima kuko turubona hafi yacu,twisanga ahantu hamwe.”

Akomeza ati “Urubyiruko turarusaba kujya ruza aho abandi bateraniye,kuko bituma badashukwa ngo bajye  mu ngeso mbi zibangiriza ubuzima.”

Mu mikino yatangijwe ku munsi w’ejo, Kinyinya Teachers yatsinzwe na Future For Hope FC  ibitego 4-1. Ni mu gihe Ikipe  ya Eleven Lions yatsinze Freedom FC ibitego  6-0 .

Biteganyijwe ko aya marushanwa azitabirwa n’amakipe atandukanye mu byiciro nabyo bitandukanye.

Amakipe azitabira mu cyiciro cy’abakuru arimo Murama Youth Generation, Lion City, Jirani FC, Freedom FC, Future For Hope FC, Eleven Lions, Gacuriro Fc, Kinyinya Teachers FC.

Imikino ituma impano zabo zigaragara
Urubyiruko ruvuga ko imikino ituma rutishora mu ngeso mbi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu Murenge wa Kinyinya, Frère Hakizimana
Umuyobozi ushinzwe kuyobora iri rushanwa no kurishyira mu bikorwa,Nshimiyimana Jean Pierre
Kinyinya Teachers yatsinzwe na Future For Hope FC ibitego 4-1

UMUSEKE.RW

Share This Article