UPDATES: Perezida Kagame yaganiriye na Gen. Muhoozi

Perezida Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba.

Perezida Paul Kagame ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026 yakiriye Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri X ko ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda na Uganda, ndetse no ku mahoro, umutekano n’ituze mu karere.

Perezida Kagame aganira na Gen. Muhoozi n’Umunyamakuru Andrew Mwenda usanzwe ari inshuti y’umuryango wa Museveni,
Perezida Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba.

Inkuru yabanje:

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, akaba n’Umujyanama wa Se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mu bikorwa bya gisirikare byihariye yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi.

Gen. Muhoozi yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 2026, yakirwa na Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Hari kandi Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, Brig. Gen. Patrick Karuretwa, ndetse n’abandi basirikare bakuru, barimo Col. Ezekiel Matsiko, ushinzwe Ububanyi n’Amahanga bwa Gisirikare muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda.

Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Umuvugizi w’Agateganyo w’Ingabo za Uganda (UPDF), Col. Chris Magezi, buvuga ko Gen. Muhoozi azagirana ibiganiro n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, ndetse na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ibiganiro biteganyijwe kwibanda ku mikoranire mu bya gisirikare, ndetse n’inyungu zihuriweho n’ibihugu byombi.

Gen. Muhoozi Kainerugaba ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari  warajemo agatotsi hagati y’ibihugu byombi.

Kuva mu 2022, yatangiye gukora ingendo i Kigali zigamije kuzahura umubano no gukuraho umwuka wo kwishishanya wari hagati ya Kampala na Kigali. Kuva icyo gihe kandi, yagiye ategura ibirori yise ‘Rukundo Egumeho’, bihuriza hamwe Abanya-Uganda n’Abanyarwanda.

Gen Muhoozi Kainerugaba aganira na Gen. Mubarakh Muganga Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

MUGIRANEZA Thierry / UMUSEKE.RW

Share This Article