Rusizi: Abikorera bagaye bagenzi babo bakoze Jenoside

Urwibutso rwa Jenoide yakorewe Abatutsi rwa Kamembe

Abagize urugaga rw’abikorera bo mu karere ka Rusizi bibutse ku nshuro ya 32 abishwe muri Jonoside yakorewe Abatutsi mu 994 by’umwihariko bagenzi babo bikoreraga bishwe icyo gihe.

Iki gikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 28 Kamena 2026, cyatangijwe no gushyira indabo ku mva rusange iruhukiyemo imibiri 1,015 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, mu Rwibutso rwa Kamembe.

Hakurikiyeho urugendo rwavuye ku rwibutso rwerekeza ku biro by’Akarere ka Rusizi, ahatangiwe biganiro byibanze ku mateka ya Jenoside, kwibuka no gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu buhamya bwatanzwe na Niyibizi François warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe wari umwana we na bagenzi be  48, bari basigaye ari imfubyi zirera.

Yashimiye Inkotanyi zabohoye igihugu, ababikira babafashije mu rugendo rwo kwirera, anashimira abikorera uruhare bagize  kuva icyo gihe Jenoside ihagaritswe, rwo kubitaho nk’imfubyi kugeza n’ubu bagikomeje icyo gikorwa cyiza.

Ati “Ndashima Inkotanyi zatugaruriye icyizere cy’ubuzima, Abayezuwiti batubereye ababyeyi, ndashima kandi cyane mwebwe abikorera, ni kenshi mudufasha twagize ibirori, twashyingiye bamwe muri abo bana dufite barokotse Jenoside, iyo tubiyambaje mujya mudufasha.”

Niyonkuru Rodrigue ni  Perezida w’urugaga rw’Abikorera mu karere ka Rusizi, mu butumwa yatanze yavuze ko nk’abikorera bakwiye  kugaya bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abasaba kurwanya abakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside babifatanya kandi no gukomeza kugira uruhare mu mukoro bafite wo  kubaka iterambere ry’igihugu.

Ati “Kwibuka ni umwanya wo kugaya bagenzi bacu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, na none ni umwanya wo kugaya abakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, nk’abikorera dufite umukoro wo gukomeza kugira uruhare mu iterambere.”

Abikorera mu Karere ka Rusizi bafite uruhare runini mu gufasha no kunganira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu bikorwa byo kubaka ubukungu n’imibereho myiza, gutanga amacumbi, cyangwa koroza amatungo.

Abikorera i Rusizi bashyira indabo ku mva

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ RUSZI

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *