Ba Ofisiye babiri ba RDF basoje amasomo ya gisirikare muri Qatar

Ba Ofisiye babiri ba RDF basoje amasomo ya gisirikare muri Qatar

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyatangaje ko kuri uyu wa Mbere Tariki ya 29 Kamena 2026,  ba Ofisiye bakuru babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda ari bo  Lt Col Christian Mushengezi na Lt Col John Bosco Kamuhangire, basoje amahugurwa ya gisirikare yamaze amezi icumi muri Qatar, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare Joaan bin Jassim Academy for Defence Studies.

Uretse amahugurwa ya gisirikare, aba basirikare banarangije amasomo y’ururimi rw’Icyarabu, bikazarushaho kubongerera ubushobozi mu bufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wayobowe na Nyakubahwa Sheikh Saud bin Abdulrahman Al Thani, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibijyanye n’ingabo muri Qatar.

Witabiriwe kandi n’abayobozi bakuru b’ingabo za Qatar, abahagarariye ibihugu byabo mu by’ububanyi n’amahanga, ndetse n’abandi bashyitsi b’icyubahiro.

Ku ruhande rwa RDF, yari ihagarariwe na Col Bernard Niyomugabo, uhagarariye u Rwanda mu bya gisirikare mu gihugu cya Qatar.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano, ndetse hasanzweho gahunda y’imyitozo ikomeye n’amasomo y’abasirikare b’u Rwanda (RDF) muri Qatar.

Mu mwaka ushize, Abasirikare icyenda bo mu Ngabo z’ u Rwanda basoje amasomo bari bamazemo imyaka ine muri Qatar, binyuze mu bufatanye bw’u Rwanda n’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Uretse ubufatanye mu bijyanye n’igisirikare, mu mpera za 2024 Polisi y’u Rwanda n’Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar byasinye amasezerano y’imikoranire mu byerekeye umutekano no guhangana n’ibyaha.

Ayo masezerano akubiyemo ingamba z’ubufatanye hagati y’inzego zombi mu gusangira ubunararibonye mu bikorwa byo gucunga umutekano n’uburyo bwo guhugura abashinzwe umutekano.

Yaje akurikira andi yo muri Mutarama 2024, aho na none u Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano no gukomeza kwagura imikoranire impande zombi zifitanye.

Aba banahawe ubumenyi ku rurimi rw’icyarabu bizafasha mu kazi kabo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *