Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Intego Mining Company) yatangiye gutunganya ahantu izajya iyungururira amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram na Belire, imirimo igeze kuri 60%.
Iyi Kampani iherereye mu Mudugudu wa Gahembe, Akagari ka Buramba, Umurenge wa Kabacuzi.
Ni Kampani ifite ibikoresho bigezweho bifasha abayikoramo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butangiza ibidukikije, kandi butanga umusaruro uri hejuru.
Umuyobozi Mukuru wayo James Huang Zhongoin yabwiye UMUSEKE ko bashoye amafaranga menshi muri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram, ndetse na Belire kugira ngo bongere ingano y’amabuye y’agaciro bari basanzwe bahakura bityo umusaruro wayo bateganya kubona wikube inshuro nyinshi.
Ati: “Ubusanzwe tutaratunganya aha hantu, twakoreshaga uburyo bwa gakondo bikabagora kugera ahari amabuye y’agaciro menshi.”
Umuyobozi avuga ko bamaze kubona ibikoresho bizajya bitandukanya amabuye y’agaciro n’ibitaka kubera ko mbere iyi gahunda itarajyaho amabuye yajyanaga n’ibitaka n’indi myanda, bigakoma mu nkokora umusaruro bagombye kubona.
Turikumwenayo Léonard umwe mu bahawe akazi n’iyi Kampani, avuga ko mu minsi mikeya imirimo imaze itangiye, bahemberwa ukwezi bagahabwa n’ibyo amategeko ateganyiriza abandi bakozi bo mu bigo byigenga.
Ati: “Mbere twahembwaga nk’abanyakabyizi, aho iyi Kampani y’ubucukuzi iziye dufashwe nk’abakozi bahemberwa ukwezi kandi twatangiye kwizigama.”

Umuyobozi wungirije wa Intego Mining Company, Kiiza Ben avuga ko babanje guha abaturage bari bahatuye ingurane y’imitungo yabo, bakurikizaho kubaka icyo bita indani zifite metero 200-300.
Kiiza avuga ko bahanze umuhanda ujya ukava aho bakorera werekeza no mu Midugudu abaturage batuyemo.
Ati: “Twasanze muri aka gace nta muriro w’amashanyarazi uhari, ubu turimo gushaka uko twakurura amazi tuzajya twifashisha mu kuyungurura amabuye y’agaciro.”
Miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika ni yo Intego Mining Company yashoye mu gutunganya aho izajya iyungururira amabuye y’agaciro.
Ubuyobozi bwayo buvuga ko buteganya kongera toni z’amabuye y’agaciro, zikava kuri ebyeri ku munsi zikagera kuri toni 5.
Ubuyobozi bwa Intego Mining Company buvuga ko 60% by’amafaranga azakoreshwa muri iyi Kampani ari ay’Abashinwa, naho 40% akaba ari ay’Abanyarwanda.




MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
