Irondo ry’abagore ryahabije abajura bibaga ku manywa y’ihangu

Abagore bakora irondo kumanywa

KIREHE: Mu bice byinshi by’u Rwanda irondo rikunze gukorwa nijoro n’abagabo, ariko mu Mudugudu wa Kamarashavu ho abagore barikora ku manywa, bazenguruka amasibo bitwaje inkoni, barinda umutekano w’abaturage.

Mu masaha y’amanywa, abo bagore bicamo amatsinda mato bakazenguruka inzira zose z’umudugudu, bakurikirana abinjira, abasohoka n’ibibera muri uwo mudugudu.

Abaturage bo mu Kagari ka Kiyanzi, mu Murenge wa Nyamugali, bavuga ko mbere y’iyi gahunda ubujura bwari bubarembeje, aho bihazi byinjiraga mu nzu z’abagiye mu mirima n’indi mirimo bikiba.

Umwe mu bagore bakora iri rondo avuga ko bahisemo kwishyira hamwe kugira ngo barinde umutekano ku manywa, mu gihe abagabo babo bawurinda nijoro.

Aganira na BTN TV, yagize ati: “Tutaratangira kurikora, umuntu yasaruraga udushyimbo yatarabuka agasanga baratujyanye; waba waguze nk’agahene ugasanga barakazituye.”

Mugenzi we asobanura ko kwicungira umutekano ntawe byateye ipfunwe, ahubwo babonye abagabo batarara irondo ry’ijoro ngo banirirwe bazenguruka amasibo.

Ati: “Hari abari barigize ibirara mu mudugudu, bica abantu, bagafata ku ngufu, ugasanga ibyo ufite byose barabikwambuye. Hari abo twafashe barafungwa.”

Abaturage bemeza ko kuva iri rondo ryatangira, ubujura bwagabanutse ku buryo bugaragara, ndetse bamwe bavuga ko bongereye icyizere cyo kujya mu mirimo yabo nta bwoba.

Uyu agira ati: “Irondo ryarafashije cyane kuko nta muntu winjira mu masibo batamuzi, kuko abari ku irondo bahita bamubaza aho ajya n’ikimugenza; yajijinganyaga bagahamagarana bakamufata agashyikirizwa Polisi.”

Nubwo bimeze bityo, aba bagore bifuza gufashwa kubona impuzankano cyangwa indi myambaro yajya igaragaza ko bari ku irondo kandi ikanaborohereza kwiruka ku bisambo, kuko hari ubwo ibitenge bibatega.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira, yabwiye BTN TV ko: “Ni igikorwa cyiza twashimye abo baturage, ibyo bifuje turimo turabitegura. Basabye ‘gilets’, turimo turabitegura kandi tuzabibashyikiriza.”

Kugeza ubu, abagore bakora irondo ry’amanywa mu Mudugudu wa Kamarashavu, Akagari ka Kiyanzi, Umurenge wa Nyamugali, Akarere ka Kirehe bagera kuri 31, bakaba bamaze imyaka ibiri bakora aka kazi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article