Nyaruguru: Imiryango 16 yo mu karere ka Nyaruguru yorojwe inka, ubuyobozi bwabasabye na bo kuzoroza indi miryango izo nka nizibyara.
Mu gutangiza icyumweru cy’umufatanyabikorwa n’umujyanama mu karere ka Nyaruguru by’umwihariko bita mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bufatanyije na Compassion International bworoje inka zihaka abaturage 16.
Umwe mu borojwe witwa Nteziryayo Jean Claude yavuze ko iwe igicaniro cyatse, kandi igiye kumufasha mu iterambere ry’imibereho ye.
Yagize ati “Ubu ikibazo cy’ifumbire kigiye gucyemuka imyaka nahingaga yere neza.”
Mugenzi we Irorushongore Ananias yavuze ko yishimiye korozwa inka kandi we n’umuryango we inka izabyara bakanywa amata.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Dr.Emmanuel Murwanashyaka yavuze ko inka boroje abaturage zihaka.
Yagize ati “Ziriya borojwe zirahaka bumve ko nizibyara bagomba guhita boroza abandi.”
Mu karere ka Nyaruguru habarurwa abafatanyabikorwa basaga 80 bagira uruhare mu iterambere ry’abaturage.


Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyaruguru
