Umusore wacitse inzego z’umutekano basanze yarapfuye

Gisagara: Byukusenge Damien w’imyaka 22 y’amavuko, ukekwaho kwica se witwa Manirahari Jean Marie Vianney, nyuma yo gucika inzego zamuhigaga bukware, yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nkunamo, Akagari ka Nyakibungo, Umurenge wa Gishubi, mu Karere ka Gisagara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishubi, Rutaganda Jean Félix, yabwiye UMUSEKE ko uwo musore akekwaho kwica se amuteye icyuma, aho babanaga mu gipangu kimwe.

Avuga ko uwo musaza yari yaratandukanye na nyina wa Byukusenge, nyuma baza kugirana amakimbirane, aza gutera se icyuma aramwica.

Gitifu Rutaganda avuga ko abaturage n’inzego zitandukanye zirimo RIB, Polisi, DASSO n’inzego z’ibanze batabaye.

Ati: “Byukusenge yarangije kwica se aratoroka, tugenda tumushakisha, dusanga yimanitse mu mugozi yapfuye.”

Avuga ko aho Byukusenge Damien yiyahuriye ari hafi y’umudugudu wabo, kuko ari muri metero nkeya uvuye kwa se.

Ati: “Birababaje kuba umuryango ubuze abantu babiri, kuko bari bakiri mu kiriyo cy’umubyeyi we.”

Uyu Muyobozi avuga ko nyakwigendera yari yarahaye abana be bose imitungo, gusa Byukusenge yangizaga iyo yahawe.

Rutaganda yasabye abaturage kutihanira, ahubwo bakitabaza inzego z’ubuyobozi mu gihe bananiwe kumvikana, aho gufata icyemezo nk’iki cyo kwambura umuntu ubuzima.

Byari biteganyijwe ko umurambo wa Manirahari Jean Marie Vianney ushyingurwa uyu munsi, naho uw’umuhungu we ugashyikirizwa ibitaro.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Gisagara

Share This Article