Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda bo mu Karere ka Kamonyi basobanuriwe byimbitse uko iri shyaka ryavutse n’intego zaryo.
Hari mu nama n’amahugurwa yo gukarishya abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere ngo bamenye amahame n’ingengabitekerezo ishyaka rigenderaho.
Komiseri Mukuru mu ishyaka Green Party, Hon. Mugisha Alexis, yasobanuye ko cyo kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu, amahugurwa yatangiwe muri Kamonyi agamije kuzamura no gutyaza abayoboye abandi ku rwego rw’akarere.
Yavuze ko ari mu rwego rwo kugira ngo barusheho gucengerwa no gukunda ishyaka bazi icyo ribamariye, bazi n’aho rigana; kandi banagire uruhare mu kubimenyesha abandi Banyarwanda.
Yavuze ko Green Party imaze igihe ifite umushinga wo kugwiza abarwanashyaka mu mirenge, ikaba yifuza ko abarwanashyaka bahagarariye abandi ku karere ari bo bazafasha kuwushyira mu bikorwa.
Yongeyeho ko mu byo bashyize imbere harimo gufasha abarwanashyaka kugira ngo ubwo bazaba bagiye gukora ubukangurambaga mu mirenge bazavuge ibyo bazi.
Ati: “Umumaro wo gusobanukirwa imigabo n’imigambi ya Green Party, ntabwo ari ibanga kuko watangarijwe Abaturarwanda mu ngeri nyinshi zitandukanye.”
Yakomeje agira ati:”Porogaramu Politike’ ihora itangazwa mu bihe byo kwitegura amatora, nk’umwaka wa 2024 twagiye mu matora y’intumwa za rubanda, tujya mu matora y’Umukuru w’Igihugu, nk’umurwanashaka wa Green Party wari wiyamamaje ku mwanya w’umukandida wa Perezida wa Repubulika muri ayo matora abiri twari twarateguye imigabo n’imigambi yatangarijwe itangazamakuru, ndetse akora n’igitabo gitangwa mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza, RGB.”
Mugisha yakomeje agira ati: “Ibikorwa biri muri icyo gitabo ni byo bigaragaza umusaruro cyangwa se umumaro wo gucengerwa gukunda no kuba mu ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda.”
Mugisha kandi yashimangiye ko nka Green Party, biyemeje “kutavuga rumwe na Leta mu mugambi nyamukuru wo kutarwanya ibiriho”, ahubwo bakaba bagamije kugaragaza ibitagenda neza mu rwego rwo kubigorora.


UMUSEKE.RW
