Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yabigarutseho ubwo yifatanyagan’abaturage b’Akarere ka Rusizi, mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2026.
Uyu muganda wakorewe mu mudugudu wa Muhali, akagari ka Kamatita, mu murenge a Gihundwe, wibanze ku bikorwa byo gusiza no gutunganya imihanda muri site y’imiturire ya Muhali, no guteza imbere ibikorwa remezo.
Dr. Bizimana Jean Damascene yashimiye abaturage imbaraga bakorana umuganda, avuga ko ari uko bafite ubuzima bwiza, abibutsa ko ibihugu by’ibituranyi ari abavandimwe ko batagomba kwakira ingeso mbi zabo.
Yanabibukije ko kugira ngo iterambere bifuza rigerweho ari uko guca inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina ry’ibyuma bagomba kubigira inshingano.
Ati “Imbaraga mukorana umuganda ni uko mufite ubuzima bwiza, hano mu karere ka Rusizi, Congo n’u Burundi ni abaturanyi ariko ingeso mbi zihari ntitugomba kuzigira izacu.”
Minisitiri Bizimana, yaburiye bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi bambuka imipaka bajya kunywa inzoga z’ibyuma na kanyanga n’ibindi biyobyabwenge mu bihugu by’abaturanyi bakazitahana mu nda.
Ati “Hari abavuga ngo kunywa icyuma mu Rwanda ntibigikunda, njye ndambuka ndayizana mu nda, uwo muntu ntarumva ububi bw’izi nzoga zitujuje ubuziranenge.”
Yaboneyeho kwibutsa abaturage ko kurwanya inzoga z’ibyuma zitujuje ubuziranenge n’izindi ngeso mbi zose atari amahitamo ko ahubwo ari inshingano za buri Munyarwanda.
Ati “Iyi gahunda turimo nk’igihugu, yo kurwanya inzoga zose zitujuje ubuziranenge, ntabwo ari amahitamo ni inshingano buri wese akwiye kwiha.”
Akarere ka Rusizi gahana imbibi n’ibihugu bibiri by’ibituranyi harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) iri i Burengerazuba bwa Rusizi. Umupaka ahanini ugizwe n’Ikiyaga cya Kivu ndetse n’Umugezi wa Rusizi.
Hari kandi n’igihugu cy’u Burundi kiri mu majyepfo y’Akarere ka Rusizi, umupaka ni Umugezi wa Ruhwa.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI

