Waba umwe mu bahabwa $150,000! Urashaka gukemura ikihe kibazo mu buhinzi ?

Pharo Ventures Studio yo mu Rwanda irimo gukorera muri iyo nyubako

Ikigo Pharo Foundation cyafunguye amahirwe ku bantu bafite inararibonye mu buhinzi bafite ibitekerezo bibyara inyungu, byakemura ikibazo cy’umusaruro muke, ibitekerezo cyagaba umusaruro utakara (wangirika), cyangwa ibitekerezo bigaragaza icyakorwa mu kongerera agaciro umusaruro.

Ku kazuba ka Kiberinka, mu mvura irimo kugwa mu mujyi wa Kigali, ku musozi mwiza wa Kimihurura ku muhanda w’amabuye KN 14 Ave, niho hatangijwe ku mugaragaro ikigo kiswe Pharo Ventures Studio (ni ahantu h’ikusanyirizo ry’ibitekerezo bizabyara ibisubizo ku bibazo byugarije ubuhinzi).

Ni ikigo cya Pharo Foundation, imaze gushinga ibigo bizwi nka Pharo Ventures Studios mu bihugu birimo Ethiopia, Somaliland, Kenya na Nigeria ubu kikaba kigeze no mu Rwanda.

Nk’uko byasobanuwe n’abayobozi b’iki kigo, bafite gahunda yo guteza imbere abantu bafite imishinga ishobora gutanga ibisubizo ku bibazo biri mu buhinzi bijyanye n’umusaruro muke, umusaruro wangirika nyuma yo gusarura, no kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ibyo bitekerezo byabo bikavamo ibigo bifatika by’ubucuruzi.

Ubu kwandikisha imishinga byaratangiye, aho bikorerwa ku rubuga rwabo https://pharoventurestudio.com/ bikazarangira tariki 11 Ukwakira, 2026. Imishinga izatoranywa izigwaho, muri yo itatu cyangwa ine izaterwa inkunga, hakorwe ibigo bishya by’ubucuruzi bishingiye kuri iyo mishanga bizafashwa kubaho kugera ku rwego bibyara inyungu.

Mugenzi Armel, Umuhuzabikorwa wa Pharo Ventures Studios i Kigali, yabwiye UMUSEKE ko abiyandikisha batanga imyirondoro yabo n’uburambe bafite ubundi bagasubiza ibibazo babazwa byonyine, nyuma bakazatoranywa.

Ati “Icyo dushaka ni umuntu ushaka kubaka, wabaye igihe kitari gito mu buhinzi, abuzi, azi ibibazo bihari, noneho ibibazo abandi ba rwiyemezamirimo bahura na byo twe tuje kubikemura. Tuzatanga inkunga yose ishoboka, abandi ba rwiyemezamirimo akenshi batabona, mwumvise ko tuzatanga $150,000 arenga yiswe (venture building capital), benshi bahura n’ikibazo cy’igishoro, ariko tuzabaha n’ubumenyi bataba bafite mu masoko, gutanga akazi, amategeko n’ibindi.”

Yavuze ko bazahera ku bitekerezo bitatu bakabifata, ariko abazaba babigize (co-founders) bazaba ari 6 bakazaherekezwa muri iyo nzira yo kugira ngo ibitekerezo byabo bizavemo ibigo bishobora kubyara inyungu mu buryo bwo gukemura ibibazo bihari.

Iyo mishinga Pharo Ventures Studio izaba iyifitemo imigabane, aho ingano y’iyo migabane izaterwa n’aho umushinga uzaba ugeze, n’ibyo bazaba bumvikanye na ba nyirayo.

Nibura abakangurirwa kwiyandikisha ni abafite uburambe bw’imyaka 10 mu buhinzi ariko n’abari munsi ngo bashobora kuzatoranywa bitewe n’imishinga abazaba bafite.

Cristophe Nteziryayo, wo muri Kampani ikora ubukangurambaga mu buhinzi n’ubworozi, bakanakora ishoramari mu buhinzi n’ubworozi, ariko bibanda ku ruhare rw’urubyiruko n’abagore, ni umwe mu bitabiriye itangizwa rya Pharo Venture Studio i Kigali.

Avuga ko icyo yakuye mu byavuzwe, ari uko bisubiza ibibazo biri mu buhinzi mu Rwanda.

Yavuze ko ku bijyanye n’intego eshatu zagaragajwe na Pharo Foundation, ari zo kongera umusaruro, kwita ku musaruro wangirika nyuma yo gusarura, no kongera agaciro umusaruro, mu buhinzi harimo icyuho cy’uko ukeneye gushoramo imari aba akeneye

akeneye ubumenyi kugira ngo agere ku nzozi z’ibyo yifuza, akabona ko Pharo Foundation izatanga ubumenyi burambye ku bantu bifuza kujya mu buhinzi.

Ati “Batubwiye ko mu byo bazakora harimo gufasha kubaka ibitekerezo bisubiza ibibazo dufite mu buhinzi n’ubworozi mu gihugu cyacu, iyo mishanga iri mu bitekerezo rero niba bafashije abayifite kubyubaka, tuvuge yenda nibafata imishinga 50, izasubiza bimwe muri bya bibazo dufite mu buhinzi.”

Mu Rwanda umusaruro utakara igihombo bitera abahinzi kibarirwa hagati ya 13% na 40% bityo Leta ikaba yarihaye intego yo kukigabanya kikagera nibura kuri 5%.

Cristophe Nteziryayo, Umuhunduramyumvire mu buhinzi n’ubworozi witabiriye kiriya gikorwa
Jannek Hagen – Ni we Muyobozi wa Pharo Foundation & Pharo Ventures mu Rwanda ari kumwe na Ashimwe Christine, Umuyobozi wa Pharo Venture Studio Builder

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

Share This Article