Perezida Lukashenko yifuza Komisiyo ihuza u Rwanda na Belarus

Ambasaderi Maj. Gen. Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida wa Belarus, Aleksandr Lukashenko, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu

Ambasaderi Maj. Gen. Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida wa Belarus, Aleksandr Lukashenko, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu, aho uwo Mukuru w’Igihugu yasabye ko hashyirwaho Komisiyo ihuriweho ishinzwe gukurikirana no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ni umuhango wabaye ku wa 28 Nyakanga 2026, wakiriwemo impapuro z’Abambasaderi bahagararira ibihugu byabo muri Belarus.

Ambasaderi Maj. Gen. Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida Aleksandr Lukashenko impapuro zimwemerera kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Belarus adafite icyicaro muri icyo gihugu.

Perezida Lukashenko yavuze ko Belarus yifuza kurushaho gushimangira umubano wayo n’u Rwanda, agaragaza ko ubufatanye mu bukungu ari bwo shingiro ryatuma n’ubwa politiki burushaho gutera imbere.

Yagize ati “Belarus yifuza kwagura umubano wayo n’u Rwanda. Duha agaciro gakomeye ubufatanye mu rwego rw’ubukungu kuko ari bwo shingiro ry’iterambere ry’ibiganiro bya politiki hagati y’ibihugu byombi.”

Yakomeje avuga ko inganda, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga, umutekano ndetse n’ingabo ari zo nzego zifite amahirwe menshi yo guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, yasabye ko hashyirwaho Komisiyo ihuriweho ishinzwe gukurikirana no guteza imbere ubwo bufatanye.

Perezida wa Belarus, Aleksandr Lukashenko

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article