Gicumbi: Imurikabikorwa ryabasigiye ibyishimo n’amafaranga

Bull Dogg yatanze ibyishimo

Abamurikabikorwa mu Karere ka Gicumbi bavuga ko imurikabikorwa mu iterambere rizwi nka “JADF Open Day” ryabafashije kubona abakiriya bashya, kugurisha ibicuruzwa byabo no kwagura imikoranire mu bucuruzi.

Iri murikabikorwa ryabaye kuva ku wa 8 kugeza ku wa 10 Nyakanga 2026, rihuza abahinzi, aborozi, abacuruzi, ba rwiyemezamirimo, amakoperative n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere.

Ryari rigamije kugaragaza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere no guha abikorera umwanya wo kumenyekanisha ibicuruzwa na serivisi zabo.

Umwe mu bamuritse ibikorwa, Umwiza Noella, yavuze ko iri murikabikorwa ryamufashije kumenyekanisha ibyo akora no kubona abakiriya bashya.

Yagize ati: “Twashoboye kugurisha ibicuruzwa byacu, kumenyekanisha ibikorwa byacu ku bantu benshi no kubona abakiriya n’abafatanyabikorwa bashya.”

Perezida wa JADF mu Karere ka Gicumbi, Padiri Nzabonimana Augustin, yavuze ko iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abamurika ibikorwa bagera ku 100 n’abandi bashyitsi.

Ati: “Iki gikorwa cyahaye abikorera amahirwe yo kumenyekanisha no kugurisha ibicuruzwa na serivisi zabo, kwagura imiyoboro y’ubucuruzi no kungurana ibitekerezo n’abandi ba rwiyemezamirimo.”

Yasabye abamurikabikorwa kunoza imikorere yabo no gukoresha neza amahirwe ahari kugira ngo ibikorwa byabo bigire uruhare mu kuzamura ubukungu no guteza imbere imibereho yabo.

Perezida wa JADF mu Karere ka Gicumbi, Padiri Nzabonimana Augustin

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, avuga ko ibikorwa byamuritswe bishimangira uruhare rw’ishoramari rya Leta mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Ati: “Ibyo twabonye muri iri murikagurisha ni ikimenyetso kigaragaza ko ingengo y’imari y’igihugu ikoreshwa mu guteza imbere imibereho y’abaturage.

Yongeraho ko: “Binyuze mu bufatanye, dukomeje kubaka amashuri, amavuriro, imihanda, kwagura ibikorwa byo kubona amazi meza n’amashanyarazi, ndetse no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.”

Meya Nzabonimpa yasabye abaturage gukura amaboko mu mifuka, bagaharanira kwigira, gukoresha neza amahirwe ahari, kubungabunga ibyagezweho no gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibikorwa byabo.

Abitabiriye iri murikabikorwa ry’iminsi itatu bashimishijwe n’ibitaramo by’abahanzi batandukanye, birimo umuraperi Bull Dogg wasoje ibitaramo. Habaye kandi serivisi z’ibiribwa n’ibinyobwa, ndetse n’abana bagenerwa ahantu ho kwidagadurira.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Gicumbi

Share This Article