Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Ingimbi zitarengeje imyaka 20, yerekeje muri Tanzania aho yagiye mu mikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 20 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Iyi kipe itozwa na Casa Mbungo André, yahagurutse mu Rwanda ku Cyumweru, tariki ya 13 Nzeri 2026 aba ari nabwo igera mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.
Yahagurukanye abakinnyi 25, bari mu itsinda A na Tanzania na Ethiopia. Umukino wa mbere, u Rwanda ruzawukina ejo na Tanzania kuri Uhuru Stadium Saa Moya z’Ijoro za Kigali.
Umuyobozi wa Delegasiyo y’u Rwanda yagiye muri Tanzania akaba na Komiseri Ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, Eng. Niyitanga Désire, yavuze ko urugendo rwagenze neza nta wagiriye ikibazo mu nzira kandi abakinnyi biteguye guhangana na bagenzi babo.
Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko bose bameze neza kandi buri kimwe bagenewe bakibonye, igisigaye ari ugutangira irushanwa.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe icyenda yagabanyijwe mu matsinda atatu. Buri tsinda rigizwe n’amakipe atatu. Buri kipe izaba iya mbere mu itsinda, izahita ikatisha itike ya ½ mu gihe haziyongeraho indi imwe izaba yabaye iya kabiri nziza mu matsinda yose, zibe ikipe enye zizakina ½.
Amakipe abiri azahurira ku mukino wa nyuma, azahita akatisha itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika 2026.







UMUSEKE.RW
