Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Loni ryita ku buzima,OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimye Ngabo Karegeya wihebeye ubworozi bw’inka ndetse akabuhinduramo isura y’ubukerarugendo bushingiye ku kibaya cy’ibere rya Bigogwe zororerwamo, ashima uwo muhate.
Ni nyuma yuko uwitwa Joe—Basey ashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho ya Karegeya asabana n’inka mu Busuwisi .
Ati “ Umworozi muri Afurika, mu Rwanda yagiye mu Busuwisi abasha gusabana no kugenzura inka zitari ize.”
Dr Tedros yasubije ubwo butumwa bwari bwashyizwe kuri X, nawe avuga ko akunda u Rwanda .
Ngabo Karegeya yahise amwibwira agira ati “ Nitwa Nabo ariko mu gihugu cyanjye banyita Umushumba. Ni jye uri muri ariya mashusho. Nakuranye n’inka kuri njye inka ni umuryango ariko rimwe na rimwe ababyeyi banjye na bo bazitaho.”
Yakomeje agira ati “ Nkiri muto nakundaga inka kuruta n’ababyeyi kuko hari ubwo bankubitaga ariko inka ntizibimenye.”
Yakomeje ashima Tedros ku bwo kumwereka urukundo n’amagambo amushyigikira, avuga ko mu Bigogwe afiteyo Ikigo cy’Ubukerarigendo bushingiye ku bworozi ndetse yakira abantu bikarangira babaye abashumba.
Umuyobozi wa OMS yashimye Ngabo ku bwo kumusangiza urugendo rwe, agaragaza ko ubushuti afitanye n’inka budasanzwe.
Ati “ Wowe na Visit Bigogwe mbifurije ibyiza.”
Ngabo Karegeya, yahinduye Ibigogwe ahantu ho gusura no kwidagadurira ku baje gusura inka . Ndetse yifashishije imbuga nkoranyamba, akangurira abantu gusura aho hantu nyaburanga mu cyo yise ‘VISIT Ibere rya Bigogwe .”
Mu 2023 Guverinona y’u Rwanda nibwo yafashe icyemezo cyo guha ubutaka ikigo Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd .
https://x.com/Joe__Bassey/status/2044900283851964438?s=20
UMUSEKE.RW
