Rayon Sports y’Abagore yongereye amasezerano abarimo Rwaka

Ubuyobozi bwa Rayon Sports WFC, bwongereye amasezerano abakinnyi barimo Niyonshuti Emerance na Mukantaganira Joselyne n’umutoza mukuru wayo, Rwaka Claude.

Mu gihe itegereje kuzitabira CECAFA izabera i Kigali, Rayon Sports WFC ikomeje kugumana abeza bayifashije kwegukana ibikombe bine muri uyu mwaka w’imyaka w’imikino 2025-26.

Abo UMUSEKE wamenye bamaze kongera amasezerano, ni abakinnyi bari mu bagenderwaho, Niyonshuti Emerance na Mukantaganira Joselyne, bombi bongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe yo mu Nzove kandi, yongereye amasezerano y’umwaka umwe umutoza mukuru wayo, Rwaka Claude.

Muri uyu mwaka w’imikino, Murera yegukanye ibikombe bine birimo icya Shampiyona, icy’Amahoro, Super Coupe n’icy’Intwari.

Mukantaganira Joselyne yongereye amasezerano muri Rayon Sports WFC
Niyonshuti Emerance yahisemo kuguma muri Rayon Sports WFC
Rwaka Claude yongereye amasezerano y’umwaka umwe yo gukomeza gutoza Rayon Sports WFC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *