Ihuriro Alliance Fleuve Congo rifatanya na M23 kurwanya ubutegetsi bwa Congo, ryavuze ko igitero cya drone z’ingabo za leta ya Congo, FARDC nn’ingabo z’u Burundi cyaguyemo abantu babiri, abandi 7 barakomereka.
Lawrence Kanyuka Umuvugizi wa AFC/M23 yavuze ko ibisasu bitarobanuye byarashwe ku cyumweru tariki 7 Kamena 2026, n’ingabo za Congo, FARDC n’iz’u Burundi, FDNB byibasiye agace ka Ilundu / Basita mu misozi miremire ya Minembwe muri Teritwari ya Mwenga byishe abasivili babiri ibikomere abandi barimo abagore n’abana.
Mu bindi ibi bitero ngo byanasenye ibikorwa remezo bya gisivili, harimo ibyumba bibiri by’ishuri ribanza rya Ilundu.
Mu bapfuye harimo uwitwa Prince Runezerwa Mahiyabo, ufite imyaka 19, yapfuye ageze mu bitaro bikuru. Undi yitwa Résor Kigeri Mazuru yishwe n’ibisasu ako kanya bikibagwaho.
Abakomeretse harimo uwitwa Bajeneza Murontsi, umwana w’imyaka 7, akaba ari umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, yakomeretse ku kaboko.
Nzabakiza Osée, w’imyaka 12 yakomeretse bikabije mu muhogo, ibiganza byombi no ku kuguru. Nyasafari Chantal, w’imyaka 29, yakomeretse mu mutwe no mu bindi bice by’umubiri.
Nyamahoro Nyankamirwa, w’imyaka 54, yakomeretse ku maguru yombi.
Tito w’imyaka 58, na we ari mu bakomeretse, ndetse hari undi wakomeretse cyane hatamenyekanye imyirondoro ye.
Lawrence Kanyuka Umuvugizi wa AFC/M23 yavuze ko hari abandi bantu benshi baburiwe irengero, ndetse ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara bibangamirwa no kuba drone zikomeza kuzenguruka muri icyo kirere.
Yavuze ko guceceka ibyaha bibera mu Minembwe ari ukuba umufatanyacyaha, agasaba ko ibibera muri kariya gace bitakomeza kureberwa cyangwa kwirengagizwa.
Ku wa Gatandatu na bwo drone zarashwe mu gace ka Nkokwe, muri Teritwari ya Masisi, ibisasu zateye byica abaturage b’abasivili babiri abandi abantu 8 barakomereka.
Ntacyo ingabo za Congo cyangwa iz’u Burundi ziravuga kuri ibi birego.

UMUSEKE.RW
