Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mvugo ijimije yavuze ko adashaka manda ya gatatu yo kuyobora icyo Gihugu ko ariko abaturage niba babishaka azabyemera.
Yabivugiye mu kiganiro cyamuhuje n’abanyamakuru i Kinshasa ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026.
Ingingo yo guhindura zimwe mu ngingo mu Itegeko Nshinga zirebana na manda Umukuru w’Igihugu yemerewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni kimwe mu bikomeje kugarukwaho cyane muri icyo Gihugu.
Amashyaka yo muri Opozisiyo arashinja Perezida Félix Tshisekedi n’abambari be gutegura umugambi wo kurihindura ngo azabashe kongera kwiyamamaza.
Mu kiganiro cyamuhuje n’abanyamakuru, Tshisekedi mu mvugo ijimije yavuze ko ‘adashaka manda ya gatatu ariko abaturage nibabishaka azayemera.’
Ati ” Sinshaka manda ya gatatu ariko reka nkumbwire niba abaturage bashaka ko nyobora manda ya gatatu nzabyemera.”
Tshisekedi yavuze ko ikimuraje inshinga ari uguharanira kugera kubyo yemereye abaturage birimo umutekano n’ubusugire bw’Igihugu.
Ati ” Inshingano nahawe n’abaturage ni ukudahagarara gukora ibyo nabasezeranyije muri manda ahubwo ni ugutegurira ibisekuru bizaza.”
Uyu mutegetsi yavuze ko aramutse avuye mu butegetsi bwa Congo “Nzahahora mu gicucu niteguye gufasha uwansimbuye igihe cyose azaba ankeneye.”
Manda ya gatatu ya Tshisekedi uyobora Congo kuva mu 2019, abatayishaka bamushinja intege nke mu butegetsi ahanini bishingiye ku bukungu butazamutse mu Gihugu, ruswa yakomeje kwiganza hakiyongeraho ibibazo by’umutekano muke byazonze Igihugu cyane mu Burasirazuba bw’Igihugu ahugaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro yaba iy’abanegihugu n’abanyamahanga.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
